Amerika yahagaritse Visa z’abantu ‘bishimiye’ urupfu rwa Charlie Kirk

Imyidagaduro - 15/10/2025 8:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Amerika yahagaritse Visa z’abantu ‘bishimiye’ urupfu rwa Charlie Kirk

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yahagaritse Visa z’abantu batandatu b’abanyamahanga nyuma y’uko bagaragaje amagambo akomeretsa ku mbuga nkoranyambaga, bishimira urupfu rwa Charlie Kirk, umunyapolitiki wabaye inshuti ya Perezida Donald Trump n'umuryango we, wishwe arashwe ku wa 11 Nzeri 2025.

Itangazo rya Leta ya Amerika ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, ryashyizwe ku rubuga rwa X (Twitter) rivuga riti “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nta nshingano zifite zo kwakira abanyamahanga bifuza urupfu rw’Abanyamerika. Leta ikomeje kumenya abafite Visa bishimiye iyicwa rya kinyamaswa rya Charlie Kirk.”

Iri tangazo ryakurikiwe n’urutonde rugaragaza amafoto n’amagambo y’abantu batandatu bo muri Afurika y’Epfo, Mexique, Brazil, Paraguay n’uwo muri Argentine, bose bashinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga bagasebya cyangwa bagashinyagurira urupfu rwa Kirk.

Umwe muri bo, ukomoka muri Argentine, yagize ati “Kirk yamaze ubuzima bwe akwirakwiza amagambo y’irondaruhu n’urwango ku banyamahanga no ku bagore. Akwiye kubabazwa iteka mu kuzimu.”

Nyuma y’ayo magambo, Visa ye yahise ihagarikwa. Undi nawe yanditse avuga ko Kirk “ari ahantu hashyushye,” bivuga ko yashakaga kuvuga ikuzimu. Ibi bije mu gihe Perezida Donald Trump yari amaze guha Charlie Kirk umudari w’icyubahiro “Presidential Medal of Freedom” nyuma y’urupfu rwe.

Kirk, wari ufite imyaka 31, ni umwe mu bashinze umuryango Turning Point USA, wamenyekanye mu gukangurira urubyiruko gutora Trump mu matora yabaye umwaka ushize.

Urupfu rwe rwateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushimagije nk’“intwari y’ukuri,” abandi bamwibandaho bamushinja amagambo y’urwango.

Ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko abarenga 145 birukanywe cyangwa bahagaritswe mu kazi kubera amagambo banditse kuri internet ku rupfu rwe.

Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio yavuze ko ubutegetsi bwa Trump bufite uburenganzira bwo guhagarika Visa z’abanyamahanga bavuze amagambo asebya cyangwa yishimira urupfu rwa Kirk, mu gihe Christopher Landau, umwungirije, yasabye Abanyamerika gutanga amakuru ku bantu bafite ibitekerezo nk’ibyo kandi basaba Visa za Amerika.

Amerika ivuga kandi ko imaze imyaka isaba abifuza Visa gutanga amazina yabo akoreshwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse guhera muri Kamena uyu mwaka, abanyeshuri basabwa gushyira konti zabo zose ku mugaragaro kugira ngo zibanze zisuzumwe.

Ibi bibaye nyuma y’uko ubutegetsi bwa Trump bukajije umurego ku banyeshuri b’abanyamahanga bashyigikiye imyigaragambyo ya ‘Pro-Palestine’ muri za kaminuza zo muri Amerika.

Mu kwezi kwa Kanama, umukozi wa 'Departement' ya Leta yabwiye Fox News ko Visa zirenga ibihumbi bitandatu (6,000) z’abanyeshuri zahagaritswe muri uyu mwaka gusa.

 

Amerika yatangiye urugendo rwo guhagarika Visa z’abanyamahanga bagaragaje amagambo ashyigikira urupfu rwa Charlie Kirk, inshuti ya Donald Trump, ivuga ko idafite inshingano zo kwakira abantu bishimira urupfu rw’Abanyamerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...