Amerika yahagaritse gahunda ya Green Card

Inkuru zishyushye - 19/12/2025 12:42 PM
Share:
Amerika yahagaritse gahunda ya Green Card

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwahagaritse by’agateganyo gahunda izwi nka Diversity Visa Program (Green Card Lottery), nyuma y’iraswa ryabereye muri kaminuza ya Brown ryahitanye abanyeshuri babiri.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kristi Noem, yatangaje ko yahagaritse gahunda ya Gree Card avuga ko umugabo ukekwaho kwica abo banyeshuri yari yarabonye Green Card akaba ar yo yamufashije kugera muri Amerika.

Noem yanditse kuri X (yahoze ari Twitter) mu ijoro ryo ku wa Kane, avuga ko yahaye amabwiriza Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (U.S. Citizenship and Immigration Services – USCIS) yo guhagarika by’agateganyo gahunda ya DV1, mu rwego rwo “kwirinda ko hari abandi baturage ba Amerika bagirirwa nabi n’iyi gahunda yise mbi.”

Ku wa 13 Ukuboza, abanyeshuri babiri barishwe abandi icyenda barakomereka, nyuma y’uko umuntu yarashe mu nyubako yigishirizwamo amasomo ya 'Physics' muri Brown University i Providence, muri Rhode Island. Polisi nyuma yaje gutangaza ko ukekwaho icyo gikorwa ari Claudio Manuel Neves Valente, w’imyaka 48, ukomoka muri Portugal.

Perezida wa Brown University, Christina H. Paxson, yavuze ko Valente yari yarigeze kuba umunyeshuri muri iyo kaminuza, aho yari yaranditswe muri gahunda ya PhD mu Physics mu mwaka wa 2000. Uyu mugabo kandi akekwaho kwica Nuno Loureiro, umwarimu wa muri MIT, mu rugo rwe i Brookline, muri Massachusetts, iminsi ibiri nyuma y’iraswa ryabereye muri Brown University.

Nk'uko bitangazwa na The Washington Post, Umuyobozi wa Polisi ya Providence, Oscar Perez, yatangaje ko Valente yasanzwe yapfuye mu bubiko (storage facility) bwo muri New Hampshire ku wa Kane. Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta ya Amerika i Boston byasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’urupfu rwe, nta kibazo cy’umutekano kigihari ku baturage.

Kristi Noem yavuze ko Valente yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2017, anyuze muri gahunda ya DV1, akaba yari yarahawe Green Card. Ati: “Mu 2017, Perezida Trump yarwanye cyane ashaka guhagarika iyi gahunda, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabereye i New York aho umuhezanguni wa ISIS yinjiye muri Amerika anyuze muri DV1, akica abantu umunani.”

Gahunda ya Diversity Immigrant Visa Program itanga viza zigera ku 50,000 buri mwaka, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa USCIS. Iyo gahunda ikora binyuze muri tombora (lottery), aho viza zitangwa ku bantu baturutse mu bihugu bifite umubare muto w’abimukira bajya muri Amerika.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kristi Noem, yatangaje ko yahagaritse gahunda ya Green Card

Perezida Trump yahoraga akubita agatoki ku kandi ashaka guhagarika Green Card


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...