Amerika yahagaritse by’agateganyo gutanga Visa z’abimukira ku bihugu 75 birimo n’u Rwanda

Hanze - 15/01/2026 9:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Amerika yahagaritse by’agateganyo gutanga Visa z’abimukira ku bihugu 75 birimo n’u Rwanda

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Perezida Donald Trump yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo itangwa rya Visa z’abimukira (immigrant visas) ku baturage bo mu bihugu 75 birimo n’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba zigamije kugabanya abinjira muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibi byatangajwe ku wa Gatatu n’Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (State Department), byemeza ko iki cyemezo kigamije guhagarika ikoreshwa nabi rya gahunda z’abinjira n’abantu ngo baba bashaka “kwungukira ku mutungo w’Abanyamerika binyuze mu nkunga za Leta n’imfashanyo.”

Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 21 Mutarama 2026, nubwo urutonde rwose rw’ibihugu 75 birebwa n’iki cyemezo rutarashyirwa ahagaragara ku mugaragaro.

Umuvugizi Wungirije wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Tommy Pigott, yavuze ko“Leta ya Amerika izakoresha ububasha isanzwe ifite mu mategeko bwo kwima amahirwe yo kwinjira kw’abimukira bashobora kuba umutwaro ku gihugu”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio, yavuze ko bahisemo guhagarika by’agateganyo itangwa rya Visa mu gihe barimo gusuzuma neza uburyo bukoreshwa mu gutoranya abinjira, kugira ngo hatazajya yinjira abantu bashobora gushingira ku nkunga za Leta n’imfashanyo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Associated Press, abakozi ba za Ambasade n’Ibiro bishinzwe visa (consular officers) bamaze guhabwa amabwiriza yo guhagarika kwakira no gutunganya dosiye za visa z’abimukira ziturutse muri ibyo bihugu birebwa n’iki cyemezo.

Uyu mwanzuro ntabwo urebana na visa z’igihe gito zirimo iz’ubukerarugendo (tourist visas) n’iz’ubucuruzi (business visas).

Urutonde rwose rw'ibihugu byibasiwe n'iki cyemezo rurimo: Afghanistan, Albania, Algeria, Antigua na Barbuda, Armenia, Azerbaijan, Bahamas, Bangladesh, Barbados, Belarus, Belize, Bhutan, Bosnia, Brésil, Burma, Cambodia, Cameroon, Cape Verde, Colombia, Côte d'Ivoire, Cuba, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dominica, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Fiji, Gambia, Georgia, Ghana, Grenada, Guatemala, Guinea, Haiti, Iran, Iraq, Jamaica, Jordan, Kazakhstan, Kosovo, Kuwait, Kyrgyzstan, Laos, Lebanon, Liberia, Libya, Macedonia, Moldova, Mongolia, Montenegro, Maroc, Nepal, Nicaragua, Nigeria, Pakistan, Repubulika ya Congo, Uburusiya, u Rwanda, Saint Kitts na Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent na Grenadines, Senegal, Sierra Leone, Somalia, South Sudan, Sudan, Syria, Tanzania, Thailand, Togo, Tunisia, Uganda, Uruguay, Uzbekistan na Yemen.

Si ubwa mbere Leta ya Trump ifashe icyemezo nk’iki dore ko mbere yari yarahagaritse itangwa rya visa z’abimukira ku baturage bo muri Brazil, Iran, Uburusiya na Somalia. Yari yarafatiye imyanzuro n’ibihugu byigarijwe n’ibibazo by’umutekano muke,” birimo Iran, Russia, Afghanistan n’ibihugu bimwe byo muri Afurika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...