Umuyobozi wo muri Amerika yatangaje ko izo ntwaro zari ziyobowe n’Ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps, kandi zari ziri kwitegura kohereza ibisasu birimo ibirombe byo mu mazi mu Nzira ya Hormuz.
Iki gitero kibaye ubwa mbere kizwi ko Amerika yongeye kugaba igitero kuri Iran kuva mu mpera za Nyakanga 2026.
Ingabo zidasanzwe za Iran zatangaje ko igitero cya Amerika cyahitanye ndetse kigakomeretsa bamwe mu basirikare bazo n’abasivili. Icyakora, umubare w’abaguye n’abakomeretse ntiwatangajwe.
Izi ngabo zavuze ko zizagira icyo zikora mu kwihorera ku gitero cyagabwe na Amerika ndetse ababigizemo uruhare bakabiryozwa
