Amerika yaburiye abajya kubyarirayo bagamije ubwenegihugu bw’abana babo

Imyidagaduro - 10/06/2026 2:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Amerika yaburiye abajya kubyarirayo bagamije ubwenegihugu bw’abana babo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko iri gukaza ingamba zo kurwanya ibikorwa byiswe “birth tourism”, aho abanyamahanga bajya muri iki gihugu bakoresheje visa z’abashyitsi bafite intego yo kubyarirayo kugira ngo abana babo bahite babona ubwenegihugu bwa Amerika.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2026, aho yavuze ko muri iki gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurinda ubusugire bwa Amerika no guhashya abantu n’imiryango ifasha abanyamahanga gukoresha nabi gahunda za visa.

Nk’uko iyi Minisiteri yabitangaje mu itangazo ryo ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter], nta munyamahanga wemerewe gusaba visa y’abashyitsi mu gihe intego nyamukuru ari ukujya kubyarira muri Amerika kugira ngo umwana azahite abona ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Muri Afurika y’Iburengerazuba, Ambasade ya Amerika yavumbuye umuyoboro ukomeye wari ugizwe n’abarenga 100 bakoreshaga inyandiko z’impimbano ndetse n’abahuza bazwi nka “visa fixers” kugira ngo babone visa zo kujya muri Amerika kubyarirayo. Visa z’abo bantu zahise zivanwaho, mu gihe Amerika yatangaje ko iri gukorana n’inzego z’ibihugu birebwa kugira ngo hamenyekane indi miyoboro nk’iyo ikorwamo uburiganya.

Mu Burayi na ho, Amerika yavuze ko kuva mu 2024 hagaragaye abantu barenga 400 bakekwaho kugira uruhare muri ubu buryo. Iperereza ryagaragaje ko hari nibura ibigo bitandatu byigishaga abasaba visa ibyo bagomba kuvuga mu biganiro bagirana n’abakozi ba ambasade, bikabashakira aho kuba muri Amerika ndetse bikabategurira gahunda zose zijyanye no kubyarira muri iki gihugu.

Leta ya Amerika yatangaje ko visa z’abafashwe zakuweho, mu gihe bamwe mu bakekwaho gutegura no korohereza ubu buriganya bafatiwe icyemezo cyo kutazongera gukandagira muri Amerika ukundi.

Muri Afurika y’Amajyaruguru, indi Ambasade ya Amerika yambuye visa ababyeyi barenga 100 bari baragiye muri iki gihugu ahanini bagamije kubyarirayo kugira ngo abana babo babone ubwenegihugu bwa Amerika.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko aba bayobozi ba za ambasade bafatanyije n’inzego z’umutekano ndetse bakifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amakuru, babashije gutahura no guhagarika imiyoboro myinshi yari ikomeje gukoresha nabi gahunda za visa.

Amerika yasoje ivuga ko visa atari uburenganzira bwa buri wese, ahubwo ari amahirwe umuntu ahabwa igihe yujuje ibisabwa, ishimangira ko izakomeza gukurikirana no gufatira ibihano abakoresha uburiganya bagamije kubona inyungu zituruka ku bwenegihugu bw’icyo gihugu.


Amerika yatangiye gahunda yo guhagarika abajya kubyarira muri icyo gihugu bagamije guha abana babo ubwenegihugu binyuze mu gukoresha nabi visa y’abashyitsi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...