Amerika: Willy, Aimé Frank na Nzungu bategerejwe mu giterane batumiwemo na Prophet Ernest

Imyidagaduro - 08/08/2026 2:40 PM
Share:
Amerika: Willy, Aimé Frank na Nzungu bategerejwe mu giterane batumiwemo na Prophet Ernest

Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, Prophet Ernest Nyirindekwe, agiye gukorera igiterane "Injira Mu Gihe Cyawe Edition 5" muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yatumiye abaramyi bakunzwe barimo Willy na Aimé Frank.

Prophet Ernest Nyirindekwe umaze iminsi mu ngenzo z'ivugabutumwa hirya no hino ku Isi, yatangaje ko hagiye kuba igice cya gatanu cy’igiterane cye kizwi ku izina rya "Injira Mu Gihe Cyawe (Get In Your Season) – Edition 5", kizabera muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, iki giterane kizaba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026, muri DoubleTree by Hilton Hotel, iherereye kuri 363 Maine Mall Road, Portland, Maine, USA.

Kizamara iminsi itatu y’amasengesho, aho buri munsi ibikorwa bizajya bitangira Saa Saba z’amanywa (1:00 PM) bikarangira Saa Tatu z’ijoro (9:00 PM). Azafatanya n’abaramyi barimo Willy Uwizeye, Aimé Frank n’umucuranzi wa piano, uzwi nka Nzungu Pianist, kandi hari n’abandi bazamenyekana mu minsi iri imbere.

Iki giterane gitegurwa na Elayono USA, kigamije guhuza Abakristo mu bihe byo gusenga, guhimbaza Imana no kwakira inyigisho z’Ijambo ry’Imana. Abifuza amakuru yisumbuyeho no kwiyandikisha basabwe gukurikira imbuga nkoranyambaga za Prophet Ernest Nyirindekwe cyangwa bakifashisha nimero y’itumanaho igaragara ku matangazo y’iki giterane.

Prophet Ernest yateguje ibihe byo guhembuka ku bazitabira igiterane agiye gukorera muri Amerika

Willy Uwizeye watumiwe muri iki giterane cya Prophet Ernest, ni umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) ukomoka mu Burundi, ariko kuri ubu akaba atuye kandi akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Azwi mu ndirimbo nka "Uri Mwiza Yesu", "Ni Wewe Bwana" na "Turafise Imana". Afatwa nk'umwe mu baramyi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba aho yagaragaye mu bikorwa n'ibiterane bitandukanye mu Karere.

Aimé Frank utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe ategerejwe muri iki giterane. Yamamaye mu ndirimbo "Ubuhamya bw'ejo", "Umugisha" n'izindi nyinshi. Yakoreye ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye birimo na Kenya mu rusengero "Empowerment Christian Church (ECC)" rwa Rev Lucy Natasha umwe mu bapasiteri bakunzwe muri Afrika y'Iburasirazuba.

Mu kwezi kwa Gashyantare, 2022, ubwo hasohokaga amafoto ya Aimé Frank ari kumwe na Rev Lucy Natasha, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagize amatsiko y'uko bahuye n'ibyo baganiriye na cyane ko Aimé Frank agaragara ari mu Biro bya Rev Natasha, arimo gusinya mu gitabo.

Bamwe baketse ko bashobora kuba baragiranye amasezerano y'imikoranire, abandi bavuga ko ashobora kuba yarasinyaga mu gitabo cy'abashyitsi bo muri urwo rusengero, n'ibindi. Icyo gihe Frank yabwiye inyaRwanda ati: "Kuri njye Rev Natasha ni umuntu udasanzwe, uca bugufi, ukunda Imama n'abantu kandi ni umukozi w'Imana wuzuye imbaraga n'amavuta n'umugisha ku bantu benshi".

Aime Frank ubwo yari yahuye na Rev. Natasha wo muri Kenya

Umucuranzi wa Piano wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku bw'ubuhanga bwe mu gucura umudiho w'Igisirimba akoresheje Piano, Nzungu Pianist nawe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bazitabira iki giterane cya Prophet Ernest muri Amerika.

Nzungu akunze kuririmbana n'umugore we Nyasafari Nyahumure uzwi nka Fari. Aba bombi baheruka gutaramira i Kigali kuwa 04 Kanama 2024 mu gitaramo bari batumiyemo Israel Mbonyi. Cyabereye ku Kimironko kuri Fousqure Citylight Center.

Zacharie Mugunga wamamaye nka Nzungu yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 19 Gicurasi 2023. Ni ho atuye n'umuryango we. Ategerejwe mu giterane yatumiwemo na Prophet Ernest Nyirindekwe cyateguwe na Elayono USA.

Nzungu akunze kuririmbana n'umugore we Fari babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Willy Uwizeye ari mu baramyi bubatse izina mu Karere mu muziki wa Gospel

Prophet Ernest Nyirindekwe agiye gukorera igiterane "Injira Mu Gihe Cyawe Edition 5" muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...