Amerika: Urubyiruko rwatangije amatsinda yo kuruhuka ngo rwikize umunaniro ukabije

Imyidagaduro - 03/07/2026 8:04 AM
Share:
Amerika: Urubyiruko rwatangije amatsinda yo kuruhuka ngo rwikize umunaniro ukabije

Urubyiruko rwinshi rwo muri Amerika rwatangiye kujya mu matsinda yo kuruhuka agamije kubafasha gukira umunaniro n'igitutu baterwa n'ubuzima bwo guhora bahuze, aho bahurira muri pariki bagakora ibikorwa bibafasha gutuza no kongera imbaraga zo mu mutwe.

Muri iki gihe, urubyiruko rwo mu kigero cy'imyaka 20 na 30, cyane cyane abatuye mu Mujyi wa New York, ruvuga ko ubuzima bwo guhora bakora, bahatana kandi bashaka gutsinda buri munsi bwabateje umunaniro ukabije (burnout).

Mu rwego rwo kubafasha kwisubiza ituze, umugore witwa Maaliyah Symoné, usanzwe akora ibikorwa byo gufasha abantu kuruhuka no kugabanya stress, yashinze itsinda ryiswe Club Rest Stop.

Iri tsinda ritumira abantu guhura ku buntu muri Central Park, bagakuramo inkweto, bakaryama ku byenda, bagafata umwanya wo kuruhuka nta kindi bakora.

Mu masaha abiri aba bahuriye hamwe, bitabira ibikorwa birimo gutekereza batuje (meditation), imyitozo yo guhumeka, kumva amajwi atuje ava mu bikoresho bya muzika byifashishwa mu kugabanya stress (sound bath), ndetse bamwe bakaryama bucece nta cyaha bumva cyo kudakora.

Maaliyah Symoné yavuze ko intego ye ari ugufasha abantu kumva ko kuruhuka atari ubunebwe, ahubwo ari igice cy'ingenzi cyo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kongera imbaraga.

Yagize ati: "Abantu benshi bumva ko kuruhuka ari ukwisinzirira gusa cyangwa ko bisaba kujya muri spa cyangwa ahantu hahenze. Nyamara no gufata iminota itanu ucecetse, uhumeka neza cyangwa urambura umubiri bishobora kugira akamaro gakomeye."

Abitabiriye iki gikorwa bavuga ko cyabafashije kumenya ko batari bazi kuruhuka.

Umwe muri bo witwa Rose Mun, w'imyaka 29, yavuze ko byamugoye no kuryama iminota mike adatekereza ku mirimo imutegereje.

Yagize ati: "Namenye ko nkiri muto ariko ntari nkiri uzi uburyo bwo kuruhuka. Twamaze igihe twigishwa gukora no guhora twihuta ku buryo no gutuza biba ikibazo."

Undi witwa Viviana Laurent, wari umaze icyumweru kimwe yimukiye i New York, yavuze ko icyo gikorwa cyamuhaye amahoro nyuma y'umuvundo wo kwimukira mu mujyi mushya.

Nyuma y'uko amashusho yamamaza Club Rest Stop akwirakwiriye cyane ku rubuga rwa TikTok, abantu barenga 700 biyandikishije bashaka kuzitabira ibikorwa byayo.

Muri ibyo bikorwa, Maaliyah yigisha kandi uburyo burindwi bwo kuruhuka (7 Types of Rest), busobanura ko umuntu ashobora kuba ananiwe mu mitekerereze, mu marangamutima, mu mibanire n'abandi, mu guhanga udushya cyangwa mu buzima bw'umwuka, bityo ibitotsi byonyine ntibihagije ngo akire uwo munaniro.

Uyu mugore avuga ko ateganya gukomeza gutegura inama nk'izi buri kwezi muri pariki zitandukanye zo mu Mujyi wa New York, ndetse akazazigeza no mu biro, ahakorera abantu benshi no mu bindi bice by'umujyi.

Yasoje ashimangira ko mu isi irushaho kwishingikiriza ku ikoranabuhanga na AI, abantu bagomba kongera kwiga gufata akanya ko kuruhuka kuko ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima no gukomeza kuba abantu bafite imbaraga n'umutuzo.

Muri Amerika, urubyiruko rwatangije amatsinda yo kuruhuka ngo rwikize umunaniro ukabije


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...