Nk’uko byatangajwe na ABC News, Kohberger yemeye gukora
amasezerano yo kwemera icyaha, akazaburana yemera icyaha ku mugaragaro tariki 2
Nyakanga. Azemera ibyaha bine by’ubwicanyi ku rwego rwa mbere ndetse n’icyaha
kimwe cyo kwinjira mu nzu binyuranyije n’amategeko. Ibyo byose bifitanye isano
n’ubwicanyi bwo ku wa 13 Ugushyingo 2022, bwahitanye Kaylee Goncalves, Xana Kernodle, Madison Mogen, ndetse na Ethan Chapin.
Abo banyeshuri bane biciwe mu nzu
bari bacumbitsemo hafi ya kaminuza, aho Goncalves, Kernodle na Mogen babanaga, mu
gihe Chapin yari umukunzi wa Kernodle.
Kohberger wari warigeze
kwiregura ahakana ibyo aregwa, yemeye kureka uburenganzira yari afite bwo
kuburanishwa n’akanama k’abaturage (jury trial), ibintu byari kumushyira mu
nzira igana ku gihano cy’urupfu. Muri ayo masezerano, azahanishwa igifungo cya burundu inshuro enye
zikurikirana, hakiyongeraho imyaka
10 ku cyaha cyo kwinjira mu nzu. Azanareka uburenganzira bwo kujurira,
nk’uko byatangajwe na ABC News.
Urubanza rwe rwari
ruteganyijwe gutangira ku wa 11 Kanama 2025.
Umuryango wa Kaylee Goncalves wakiriye aya makuru
nabi, wandika kuri Facebook ko "watunguwe
kandi wababajwe cyane n’icyemezo Leta ya Idaho yafashe," ushinja
leta "kubabaza imiryango y’ababuze
ababo."
Kohberger yatawe muri yombi mu
Ukuboza 2022, mu rugo rw’ababyeyi be muri Leta ya Pennsylvania. Polisi
yamushinje ishingiye ku bimenyetso birimo ADN yasanzwe ku gakapu karimo icyuma
cy’inkota yakoreshejwe, n’uburyo telefoni ye yagaragaye hafi y’aho ubwicanyi
bwabereye.
Abashinjacyaha bari
bamaze gutangaza ko bazasaba ko ahanishwa igihano cy’urupfu, mbere y’uko
hagerwaho amasezerano y’uko yemera icyaha.
Mu banyeshuri bari muri
iyo nzu ubwo ubwicanyi bwabaga, babiri bararokotse. Umwe muri bo yabwiye
abapolisi ko yabonye umuntu wambaye imyenda y’umukara n’agapfukamunwa, ufite
ibitsike byinshi, yinjira mu cyumba akanyura imbere
ye.
Ibimenyetso by’iperereza
birimo amakuru ya telefoni n’amashusho yafashwe na camera z’uburinzi,
byagaragaje ko Kohberger yari ari hafi y’aho ubwicanyi bwabereye inshuro nyinshi
mbere y’icyo gitero. Imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Hyundai Elantra ifitanye
isano na we, na yo yabonetse muri ako gace.
Hari byinshi bikiri ibanga kubera itegeko ryashyizweho ribuza impande zose zitabiriye uru rubanza gutangaza amakuru (gag order). Ntabwo biramenyekana niba aya masezerano yo kwemera icyaha azatuma amakuru arambuye atangazwa ku mugaragaro.
Aba banyeshuri bane (amasura yabo agaragara) nibo bishwe