Raporo igaragaza ko mu
mwaka, umunyamerika ashobora gusohokana umukunzi we agakoresha amafaranga agera kuri $2,279. Ibindi byagaragajwe ko bitwara amafaranga menshi ni amafunguro yo hanze,
ibitaramo n’imikino, gusohokera mu bikorwa bisanzwe nko mu nzu ndangamurage
cyangwa kunywa icyayi, ndetse n’impano zitandukanye.
Mu byagaragaye kandi,
abagabo ni bo bakunda kwishyura cyane, kuko hafi 90% by’igihe cyose basohokana n'abakunzi babo ni bo
bishyura ku nshuro ya mbere yo gusohokana. Mu bice byinshi, abagabo bakoresha
amafaranga arenga 20–40% kurusha abagore mu rukundo.
Raporo yagaragaje kandi
ko mu minsi mikuru nk’umunsi w’abakundana (Valentine’s Day), abagabo bateganya
gukoresha amafaranga agera kuri $258, mu gihe abagore bakoresha agera kuri
$106. Abasore bo mu gisekuru cya Millennials bagaragaje ko bakoresha amafaranga menshi cyane mu rukundo, aho basohora impuzandengo ya $252 ku gihe, mu gihe
ab’igisekuru cya Gen Z bakoresha agera kuri $194.
Uretse ibyo,
ubushakashatsi bwa Self Financial bwagaragaje ko ku nshuro imwe yo gusohokana,
abagabo bakoresha $67, mu gihe abagore bakoresha $56. Na none, indi raporo ya
CouponPi yo mu 2025 yerekanye ko umunyamerika akoresha impuzandengo ya $6,138
buri mwaka mu rukundo, naho abashakanye bakarenza $8,143.
Icyakora, ubushakashatsi
bwa LendingTree bwerekanye indi ngaruka y’ubukungu ku rukundo: abantu 14%
bavuga ko bagiye mu madeni bitewe no gusohokana abakunzi babo, kandi abagabo bakaba bakubye
kabiri abagore mu gukoresha amakarita y’inguzanyo bakarenza ubushobozi bwabo.
Abasaga 50% bemeza ko gusohokana bibatera igitutu gikomeye cy’ubukungu, mu gihe
2/3 bemera ko izamuka ry’ibiciro ryabigize bibi kurushaho.
Inzobere zigaragaza ko
uburyo bwiza bwo gucunga neza ayo mafaranga ari ugusangira ibitekerezo by’ukuri
n’umukunzi ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga, gushyiraho imbibi, ndetse
no kwirinda gufata amadeni ku mpamvu z’urukundo.
