Amerika: Umunyarwenya Ramjaane yarushinganye n’umukunzi we Gentille Umuhoza

Imyidagaduro - 09/07/2017 12:22 PM
Share:
Amerika: Umunyarwenya Ramjaane yarushinganye n’umukunzi we Gentille Umuhoza

Umunyarwenya Ramjaane Niyoyita yakoze ubukwe arushingana n’umukunzi we Gentille Umuhoza bari bamaze igihe bakundana.Ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas kuri uyu wa 8 Nyakanga 2017.

Ramjaane Niyoyita n’umukunzi we Gentille Umuhoza yahimbye akazina ka Queen Ramjaane, basezeraniye mu rusengero rwa Westover Church of Christ ruherereye muri Leta ya Texas muri Amerika. Mu bantu batashye ubu bukwe harimo: Alpha Rwirangira, Muchoma Asante, Emmy, Ally Soudi wari Mc n’abandi. 

Umunyarwenya Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri ni umugabo wamamaye cyane nk'umushyushyarugamba (Mc) mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise “The Ramjaane show” cyacaga ku yahoze ari Lemigo Tv ubu yahindutse Royal Tv. Ramjaane yamenyekanye kandi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM no ku Isango star. Kuri ubu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibijyanye n'urwenya rwe.

Ramjaane

Ramjaane hamwe n'umuhanzi Muchoma Asante

Ramjaane

Ramjaane n'umukunzi we mbere y'ubukwe bwabo

ANDI MAFOTO Y'UBU BUKWE NI MU KANYA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...