Ramjaane Niyoyita n’umukunzi we Gentille Umuhoza yahimbye akazina ka Queen Ramjaane, basezeraniye mu rusengero rwa Westover Church of Christ ruherereye muri Leta ya Texas muri Amerika. Mu bantu batashye ubu bukwe harimo: Alpha Rwirangira, Muchoma Asante, Emmy, Ally Soudi wari Mc n’abandi.
Umunyarwenya Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri ni umugabo wamamaye cyane nk'umushyushyarugamba (Mc) mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise “The Ramjaane show” cyacaga ku yahoze ari Lemigo Tv ubu yahindutse Royal Tv. Ramjaane yamenyekanye kandi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM no ku Isango star. Kuri ubu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibijyanye n'urwenya rwe.

Ramjaane hamwe n'umuhanzi Muchoma Asante

Ramjaane n'umukunzi we mbere y'ubukwe bwabo
ANDI MAFOTO Y'UBU BUKWE NI MU KANYA
