Wanying Zhang uzwi nka Heather, yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Los Angeles (LAX), mbere gato y’uko afata indege imujyana mu Bushinwa.
Abayobozi ba Amerika bamushinje gukora nk’umukozi w’igihugu cy’amahanga utanditswe, nyuma y’uko iperereza rya FBI rivuze ko yakoraga ibikorwa byo gukusanya amakuru ku muryango wa Perezida wa Taiwan.
Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yavuze ko Zhang yagiye mu mujyi wa Seattle muri 2025, abitegetswe n’abayobozi b’Ubushinwa.
Akekwaho gukurikirana umuhungu wa Perezida Lai Ching-te n’umuryango we, ndetse akabakoraho amafoto n’amashusho akanakusanya amakuru ajyanye n’ibyapa by’imodoka zabo, mbere yo kubyohereza ku bayobozi b’Ubushinwa.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, FBI yavuze ko Zhang yakoreshaga uburyo bwo kwirinda ko ibikorwa bye bimenyekana.
Bill Essayli, umushinjacyaha wungirije uyobora ibiro by’ubushinjacyaha muri Central District of California, yavuze ko Zhang atigeze amenyesha Leta ya Amerika ko yakoreraga igihugu cy’amahanga.
FBI ntiyahise itangaza izina ry’uwo Zhang akekwaho gukurikirana. Nyuma, inkuru yatangajwe na New York Post yavuze ko ari Lai Ting-yu, umuhungu wa Perezida Lai uba muri Amerika. Ibiro bya Perezida wa Taiwan byemeje ko abantu bo mu muryango wa Perezida Lai ari bo yakurikiranaga.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Taiwan, Karen Kuo, yamaganye bikomeye ibyo bikorwa, avuga ko byirengagiza uburenganzira bwa muntu n’ubusugire bw’ibihugu. Yashimiye kandi inzego za Amerika ku bufasha no kurinda abaturage ba Taiwan.
Ku ruhande rw’u Bushinwa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko itari ifite amakuru ahagije kuri ibi bikorwa, inenga ibyo yise gukoresha ibirego by’ubutasi mu gusebya Ubushinwa.
Zhang yatawe muri yombi mbere y’uko yerekeza mu Bushinwa, aho yari agiye gufata indege ivuye ku kibuga cya LAX, akaba yagejejwe imbere y’urukiko rwa Leta muri Los Angeles kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026.
Kugeza ubu, Zhang akurikiranyweho gukora nk’umukozi w’igihugu cy’amahanga atanditswe, icyakora urukiko ntiruratangaza umwanzuro warwo kuri ibi birego.
