Amakuru ya Minisiteri
y’Umurimo yo muri Nyakanga agaragaza ko imyanya y’akazi yagabanutse ikagera
hafi kuri miliyoni 7.2, mu gihe
abashomeri biyongereye bakagera kuri miliyoni 7.24. Ibi byerekana ko isoko ry’umurimo ritangiye gutakaza
ubushake bwo gutanga akazi, nubwo gusezerera abakozi bikiri ku kigero cyo
hasi.
Raporo ya JOLTS (Job Openings and Labor Turnover
Survey) igaragaza ko imyanya y’akazi yagabanutseho ibihumbi 176 igera kuri
miliyoni 7.181 ku wa 31
Nyakanga, ikaba ari yo ntera ntoya yabonetse kuva muri Nzeri 2024. Mu mezi
abiri ashize gusa, imyanya y’akazi yagabanutseho hejuru ya 300,000.
Iyi raporo igaragaza ko
imyanya y’akazi yagabanutse cyane mu rwego rw’ubuvuzi n’imibereho myiza
(181,000), mu rwego rw’ubucuruzi (110,000), ndetse no mu byerekeye imyidagaduro
n’ubuhanzi (62,000). Ariko mu rwego rw’ubwubatsi, inganda, ibikorwa by’imari
ndetse no mu nzego za Leta, imyanya y’akazi yarazamutse.
Ikigereranyo cy’imyanya
y’akazi cyaraguye kigera kuri 4.3%,
kivuye kuri 4.4% mu kwezi kwa
Kamena.
Nubwo bimeze bityo,
gusaba abakozi bashya ntibyiyongereye cyane kuko abakozweho ari miliyoni 5.308, habaho izamuka rito cyane
ugereranyije n’ukwezi gushize. Ikigero cyo gutanga akazi gashya cyagumye kuri 3.3%.
Kuva mu kazi ku mpamvu
zo kugatakaza (layoffs) byiyongereyeho 12,000 bigera kuri miliyoni 1.808, cyane cyane mu rwego
rw’ubwubatsi. Ariko mu rwego rw’ubucuruzi n’imirimo yabugenewe, gusezerera byagabanutseho
130,000.
Abasesenguzi bavuga ko
iyi mpinduka ku isoko ry’umurimo ishobora gusunikira Banki Nkuru ya Amerika
(Federal Reserve) kugabanya inyungu mu nama yayo izaba ku wa 16-17 Nzeri,
kugira ngo ifashe ubukungu butari ku murongo mwiza kubera izamuka ry’ibiciro
ndetse n’ingaruka z’amategeko mashya y’ubucuruzi.
Umushakashatsi Sarah
House wo muri Wells Fargo yagize
ati: “Iyi mpinduka yerekana uko isoko
ry’umurimo ririmo kugenda ritakaza imbaraga, nubwo mu myaka yashize ryari
rikomeye bitewe n’ingamba za Fed zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.”
Uretse ibyo, raporo
y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yagaragaje ko ikigero cy'abantu bake bagenda bava
mu kazi ku bushake, cyagumye kuri 2.0%
ku mezi ane akurikiranye. Ibi bigaragaza ko abakozi batakigira icyizere cyo
kubona andi mahirwe nk’uko byari bimeze nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
Ku rundi ruhande,
biteganyijwe ko raporo y’akazi izasohoka ku wa Gatanu izerekana ko muri Kanama
ubukungu bwongeyeho imirimo mishya itarenga 75,000, ugereranyije n’igera ku 73,000 yari ihari muri Nyakanga. Ibi bigaragaza ko isoko ry’umurimo rikomeje gucogora
ugereranyije n’umwaka ushize, aho ryatangaga akazi kagera ku 123,000 ku kwezi.
Biteganyijwe ko ikigereranyo
cy’ubushomeri kiziyongera kikagera kuri 4.3%, kivuye kuri 4.2%
muri Nyakanga.