Isaiah Anthony Bolden na Irakoze Tamara Bolden basezeranye imbere y’Imana ku wa 22 Kanama 2026, mu birori biryoheye ijisho byabereye muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho basezeranyijwe na Rev. Alain Numa, akaba na se wa Tamara.
Ubukwe bwa Tamara na Isaiah bukurikiye igihe cy’ingenzi mu rugendo rwabo rw’urukundo, nyuma y’uko Tamara yari yarambitswe impeta y'urukundo mu birori byabaye ku wa 25 Kamena 2025.
Icyo gihe, Tamara Irakoze Chelsea yari yasangije abakunzi be amafoto y’ibirori byo kwambikwa impeta, agaragaza ko yabwiye YEGO umukunzi we.
Mu butumwa bwe, Tamara yashimiye Imana kuba yarasubije amasengesho ye, avuga ko afite umuntu amuha umutekano n’ibyishimo, ndetse agaragaza ko yiteguye kureba ibyo Imana izakora mu rugendo rwabo.
Ati: “Nshimiye Imana kuba yarasubije amasengesho yanjye. Ubu ndumva mfite ahantu h’umutekano, aho nishimira, umuntu wanjye. Sinshobora gutegereza kureba icyo Imana izadukorera mu rugendo rwacu. Ndagukunda.”
Rev. Alain Numa yashimye Imana ku bw’umwana we
Nyuma y’uko Tamara Irakoze Chelsea yari yambitswe impeta, Rev. Alain Numa na we yagaragaje ibyishimo byinshi atewe n'imfura ye, ashimira Imana ku bw’uwo munsi ukomeye mu buzima bw’umukobwa we.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Ineza kuri wowe mukobwa wanjye nkunda. Mbifurije ibyishimo byinshi mu rugendo rushya rw’urukundo mutangiye. Imana ibahe umugisha mu mubano wanyu mushya. Dushyigikiye ibyo mwiyemeje kandi muzahora mufite umugisha wacu. Turabakunda mwembi cyane!”
Nyuma y’umwaka urenga kuva kuri uwo muhango wo kwambikwa impeta, Tamara na Isaiah bageze ku yindi ntambwe ikomeye, basezerana imbere y’Imana mu birori bikomeye byabereye ku mazi.
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu bacye bari bafite ubutumire biganjemo abo mu miryango yombi n'inshuti zabo zirimo Se wa Coach Gaël wari n'umugore we n'abana, bakaba basanzwe ari inshuti z'umuryango wa Rev. Alain Numa.
Byaranzwe n'udushya dutandukanye turimo kuba Alain Numa ari Se w'umukobwa akaba ari we wasezeranyije umugeni n'umukwe, ibintu bidakunze kubaho mu misango y'ubukwe mu Rwanda. InyaRwanda yamenye amakuru ko habuze gato akaba na MC w'ubukwe.
Tamara ni umuramyi uri kwiga amasomo ya Kaminuza muri Amerika
Irakoze Tamara Bolden ni umuramyi akaba amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakomereje amasomo ye ya Kaminuza. Ni umwe mu bana bo mu muryango wa Rev. Alain Numa, umuryango umaze igihe uzwi mu bikorwa by’umurimo w’Imana.
Rev. Alain Numa, uretse kuba se wa Tamara, azwi kandi nk’umuyobozi muri MTN Rwanda ndetse n’umukozi w’Imana ukorera mu Itorero Guérison des Âmes, riyobowe na Apôtre Sosthène Serukiza.
Ubukwe bwa Tamara na Isaiah bubaye indi ntambwe nshya mu buzima bw’umuryango wa Rev. Alain Numa, aho umukobwa wabo w’imfura atangiye urugendo rushya rw’ubuzima bw’abashakanye.

Indoro n'umutuzo bya Tamara ku munsi w'ubukwe bwe

"Ubu ndumva mfite ahantu h’umutekano, aho nishimira, umuntu wanjye" - Tamara ubwo yavugaga ku mugabo we Anthony Bolden



Rev. Alain Numa yashimiye cyane imfura ye Tamara imuhaye umukwe




Tamara Bolden hamwe n'umugabo we Isaiah Anthony Bolden basezeranye kubana akaramata

Isaiah Anthony Bolden na Irakoze Tamara Bolden basezeranye imbere y’Imana ku wa 22 Kanama 2026, basezeranywa na Rev. Alain Numa

Umuryango wa Rev. Alain Numa wagutse nyuma yo kubona Umukwe

Rev. Alain Numa ni we wasezeranyije umukobwa we Tamara Bolden na Anthony Bolden


Se wa Coach Gaël hamwe n'umuryango we bitabiriye ubukwe bw'imfura ya Rev. Alain Numa

Abitabiriye ubu bukwe nta rungu bigeze bagira, ibirori byari bishyushye!




Isaiah Anthony Bolden na Irakoze Tamara Bolden bwabereye muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
