Amerika: Kubera ibiciro bihanitse, bamwe batangiye gutumiza mu Bushinwa ibikoresho by'ubwubatsi

Ubukungu - 25/04/2026 12:31 PM
Share:
Amerika: Kubera ibiciro bihanitse, bamwe batangiye gutumiza mu Bushinwa ibikoresho by'ubwubatsi

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe bari gutaka izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibikoresho by'ubwubatsi, bikaba byatumye hari abanyamerika batangiye kubitumiza mu gihugu cy’u Bushinwa kugira ngo bagabanye amafaranga basohora.

Umwe muri abo ni Gennadiy Tsygan, umunyamwuga mu bijyanye n’ubwubatsi utuye mu gace ka Baltimore. Uyu mugabo ari kubaka inzu ye y’inzozi, yita “inzu azabamo ubuzima bwe bwose”, aho hafi y'ibikoresho byose biri gukoreshwa yabitumije mu Bushinwa.

Tsygan yavuze ko azi neza uko kubaka inzu muri Amerika bihenze cyane, ari na yo mpamvu yahisemo kujya gushaka ibikoresho ahandi bihendutse. Yatumije ibintu byinshi bitandukanye mu nganda zirenga 20 zo mu Bushinwa, ndetse mu mwaka wa 2024 yagiye ubwe muri icyo gihugu kureba no guhitamo bimwe muri byo.

Nk'uko bitangazwa na CNN, inzu ari kubaka ifite imiterere yihariye ugereranyije n’izindi zo muri Baltimore. Yubatswe mu buryo bugezweho, ifite amadirishya manini agera hasi kugeza hejuru, igikoni gifunguye, ndetse n’inzugi zifunga nta rusaku (magnetic lock).

Hari n’amadirishya akozwe mu buryo bwo gufata urumuri neza ariko anakingira urusaku, ibintu byamushimishije cyane. Nubwo ari igikorwa kimushimisha, Tsygan yemera ko gutumiza ibikoresho mu Bushinwa atari ibintu byoroshye.

Yagize ati: “Kubaka inzu ni umushinga w’ubuzima bwose. Njye nabifashe nk’urugendo rw’akataraboneka, nshaka no kubyishimiramo. Ni na byo byatumye ngerageza gutumiza ibikoresho mu Bushinwa.”

Uyu munsi, kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi muri Amerika, benshi mu baturage batangiye gutekereza gukoresha ubu buryo. Raporo y’ishyirahamwe ry’abubatsi muri Amerika igaragaza ko ibikoresho by’ubwubatsi byiyongereyeho 3% mu mwaka ushize, kandi hafi 27% byabyo byaturukaga mu Bushinwa mu 2023.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangiye gusangiza abandi ubu buryo bwo gutumiza ibikoresho. Hari n’uwavuze ko yanze kugura ibikoresho by’igikoni byaguraga $50,000 muri Amerika, ahubwo abitumiza mu Bushinwa bikamuhendukira cyane. Ibi byatumye abenshi barushaho gushishikarira kugerageza ubu buryo.

Ariko nubwo bigaragara nk’ibihendutse, bifite ibibazo byinshi. Harimo imisoro ihindagurika (tariffs) ishobora kuzamuka cyane, gutinda kw’ibikoresho mu nzira, ikibazo cy’ururimi, ndetse n’ikiguzi cy’abakozi b’inzobere bashobora kubishyira mu bikorwa.

Ku ruhande rwa Tsygan, avuga ko yabashije kuzigama amafaranga agera ku $100,000 akoresheje ubu buryo, ariko anongeraho ko atari ibintu bihendutse nk’uko bamwe babyibwira. Yavuze ko kohereza kontineri imwe y’ibikoresho byihariye byamutwaraga hafi $13,000.

Mu by’ukuri, ibiciro by’ibikoresho muri Amerika byarazamutse cyane. Nk’uko abahanga babivuga, ibikoresho bimwe byiyongereyeho kugeza kuri 45% mu mwaka umwe gusa, mu gihe ibiti bubakisha byiyongereyeho 8%, naho aluminiyumu ikazamuka bitewe n’amategeko y’ubucuruzi n’imisoro.

Abacuruzi n’inganda zo mu Bushinwa nabo barimo gukoresha aya mahirwe, bakamamaza ibikoresho byabo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bashobora kugeza ibikoresho byose by’inzu ku muryango w’umuguzi kandi ku giciro kiri hasi cyane.

Icyakora, inzira yo gutumiza ibi bikoresho iragoye. Tsygan avuga ko byamusabye gushakisha amakuru menshi, gukoresha imbuga nka Alibaba, ndetse no kujya mu Bushinwa ubwe. No muri Amerika, byamusabye gushaka abubatsi bemera gukorana na we ku buryo budasanzwe.

Hari n’izindi mbogamizi zirimo guhindura amabwiriza yanditse mu rurimi rw’Igishinwa (Mandarin), guhuza ibipimo by’ibikoresho n’ibisanzwe bikoreshwa muri Amerika, ndetse no gukosora ibitagenda neza bishobora gutwara amezi menshi.

Nubwo bimeze bityo, Tsygan avuga ko inyungu ari nyinshi, cyane cyane kuba yarabonye ibikoresho bidasanzwe cyangwa bihenda cyane muri Amerika. Yasoje agira ati: “Ni amahirwe adasanzwe abonwa rimwe mu buzima, ariko ni urugendo rufite ingorane nyinshi kandi rukeneye kwitonderwa cyane.”

Gennadiy Tsygan ni umwe mu banyamerika batangiye gutumiza mu gihugu cy’u Bushinwa ibikoresho by'ubwubatsi kugira ngo bagabanye amafaranga basohora


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...