Amerika: James na Daniella bagiye gutarama muri 'Endless Worship Concert'

Iyobokamana - 26/11/2025 12:40 PM
Share:
Amerika: James na Daniella bagiye gutarama muri 'Endless Worship Concert'

Abaramyi James na Daniella Rugarama bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka "Mpa Amavuta", "Nkoresha", "Narakijijwe", "Hembura", "Yongeye Guca Akanzu", "Mutangabugingo" n’izindi nyinshi bategerejwe mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ‘Endless Worship’.

Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abaramyi babarizwa muri Holi Worship Music ku bufatanye n’itorero rya Hope of Life International Church iri tsinda ribarizwamo. Kizaba tariki ya 14 Ukuboza 2025 muri Arizona, Phoenix, 1915 W Thunderbird RD guhera i saa Kumi z’umugoroba.

James na Daniella bamaze hafi umwaka bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bakomereje ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana mu bitaramo bitandukanye bagenda bavugamo ubutumwa.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi wa Holi Worship Music, Nzamu Fidele, yagaragaje James na Daniella nk’abaramyi beza kandi bakundwa na buri wese wumva ibihangano byabo. Iyi ikaba ari n’imwe mu mpamvu bifuje kubatumira kandi babashimira ko bemeye ubutumire bwabo.

Nzamu yasobanuye ko intego nyamukuru y’igitaramo cya Endless Worship ari ukuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo kuko ari wo muhamagaro wabo nk’abaramyi.

Yongeyeho ko uyu uzaba n’umwanya mwiza wo gufata amashusho y’indirimbo nshya iri tsinda ryitegura gushyira hanze. Kugeza ubu iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo 3 zirimo: "Ndahimbaza Imana" na "Amaraso Ye".

Iri tsinda rya Holi Worship Music ribarizwa mu itorero rya Hope of Life International Church, rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 2011 ritangiranye n’itorero.

Holi Worship Music yatangiye ari Korali (Choir) ariko uko umuziki wagiye utera imbere ndetse hakabaho no kwaguka iri tsinda ryaje guhiduka worship team y’itorero muri 2017, rikaba ribarizwamo abaramyi b’abahanga b’ingeri zitandukanye harimo na Kadogo wamamaye muri Healing Worship Team.

Endless Worship ni igitaramo cyagutse cya kabiri cya Holi Worship Music ariko gifite umwihariko wo kuba kirimo abandi batumirwa bazafatikanya kuramya no guhimbaza Imana.  Kwitabira iki gitaramo ni ukwishyura amadorali 30 ku muntu umwe mu gihe couple izishyura amadorali 50.

Nzamu yongeyeho ko mu rugendo rwabo rwo kwamamaza ubtumwa bwiza bwa Yesu Kristo bakomeza kugendera mu ntumbero y’itorero (vision) nk’abana baryo.

Uyu muyobozi yakomeje agaragara uburyo ki gukorera ibitarambo byagutse nk’ibi biba bitoroshye kubera umwanya ndetse n’ingeno y’imari iba ihanitse kugira ngo ibintu bitangwa bibe biri ku rwego rwiza rushimishije.

Endless Woship ni ihishurirwa iri tsinda ryagize nyuma yo gusobanukirwa ko umuhamagaro wabo wo kuramya utarangirira kutarangizwa n’ibihe cyangwa ngo birangirire mu bitaramo byagutse ahubwo ko ari ubuzima bwa buri munsi.

Holi Worship Music bakorera umurimo w'Imana muri Hope of Life International Church

James na Daniella bategerejwe mu gitaramo 'Endless Worship Concert'

Endless Worship Concert ni igitaramo cyateguwe na Holi Worship Music ku bufatanye na Hope of Life International church


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...