Byari kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 ubwo Indege karundura
z’abanyamerika zinjiragaikirere cya
Iran zikarasa ibikorwa bitandukanye hibandwa ku bubiko bwa Missile, Amato mato y’Intambara yashinjwaga
gutega ibisasu munsi y’amazi
n’ahandi hatandukanye nk'uko byatangajwe na ‘Phil Stewart’.
Mu burakari bwinshi, Leta ya Iran yavuze ko yababajwe kandi
itenguhwa n'ibyo America yakoze, ivuga ko
byerekanye ko iki gihugu kidakwiye kwizerwa mu gihe cy’ibiganiro.
Ni mu gihe iki gihugu cya Iran cyari cyiteze gukurirwaho ibihano, Gufungurwa k’umuhora wa Hormuz, Guhagarika ibitero, Kubona amafaranga yayo yafatiriwe hanze ndetse n’ibindi.
Leta ya Iran yatangaje ko ibi America ikoze bisubije rudubi ibyari bigamijwe kugewaho, ivuga ko iby’ibiganiro ndetse n'ibindi bizasubukurwa mu gihe imbago z’igihugu zabo zizaba zifite ubutavogerwa, kandi ko mu gihe cyose bagabwaho ibindi bitero, Iran izasubiza nta kubaza.
