Amerika: Inoti za 100$ zigiye kujya zigaragaraho umukono wa Perezida Trump

Ubukungu - 04/07/2026 8:58 AM
Share:
Amerika: Inoti za 100$ zigiye kujya zigaragaraho umukono wa Perezida Trump

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gucapisha inoti nshya z'amadolari 100 ($100) zizajya zigaragaraho umukono wa Perezida Donald Trump, mu cyemezo cyanditse amateka mashya ndetse kikaba cyahise gikurura impaka mu banyapolitiki no mu baturage.

Iki cyemezo cyatangajwe na Minisiteri y'Imari ya Amerika mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 250 ishize igihugu kibonye ubwigenge. Kuri izi noti nshya, umukono wa Perezida Donald Trump uzajyana n'uwa Minisitiri w'Imari, Scott Bessent, ibintu bitari bisanzwe bikorwa ku mafaranga akoreshwa muri Amerika.

Mu myaka myinshi ishize, inoti z'Amerika zajyagaho umukono wa Minisitiri w'Imari n'uwa Treasurer (ushinzwe umutungo wa Leta), ariko nta na rimwe umukono wa Perezida wari warashyizwe ku mafaranga yinjizwa mu ikoreshwa. Ibi bituma gahunda nshya ifatwa nk'impinduka idasanzwe mu mateka y'imari ya Amerika.

Inoti za mbere zifite uyu mukono zatangiye gucapwa muri Kamena 2026, zikazagenda zinjira mu ikoreshwa buhoro buhoro. Minisiteri y'Imari yavuze ko igishushanyo cya Benjamin Franklin, kimwe n'ibimenyetso by'umutekano birinda kwigana amafaranga, bitahinduwe; icyahindutse ni umukono gusa.

Nubwo hari abashimye iki cyemezo bavuga ko ari uburyo bwo kuzirikana amateka no kwizihiza imyaka 250 y'ubwigenge bwa Amerika, hari n'abakibonamo ikibazo. Abo bavuga ko gihabanye n'umuco umaze imyaka irenga 160 ukurikizwa, aho amafaranga ya Leta atajyanwaga n'umuntu umwe ku giti cye, kabone n'iyo yaba ari Perezida uri ku butegetsi.

Mu gihe impaka zikomeje, Minisiteri y'Imari ya Amerika yatangaje ko izi noti nshya zizagenda zisimbura izisanzwe uko zicapwa, mu gihe izari zisanzwe zifite agaciro zizakomeza gukoreshwa nk'uko bisanzwe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...