Ikibumbano cy’urwibutso cya Charlie Kirk, umwe mu bashinze umuryango wa Turning Point USA, cyangijwe n’abantu batamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, i Phoenix muri Leta ya Arizona.
Reuters yatangaje ko icyo kibumbano cyasizwe irangi ritukura, ndetse n’icyapa cy’urwibutso cyari hafi yacyo na cyo cyangijwe. Polisi ya Phoenix yatangaje ko yakiriye amakuru y’ibyangijwe kuri urwo rwibutso kandi ko iperereza ryatangiye.
Iki kibumbano gifite uburebure bwa metero hafi 2.4, cyari giherereye hanze y’icyicaro cya Turning Point Action i Phoenix. Cyashyizweho ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri, mu rwego rwo kwizihiza umwaka umwe Charlie Kirk yari amaze yishwe arashwe.
Charlie Kirk yari umunyapolitiki uzwiho gushyigikira ibitekerezo bya Conservative kandi yari umwe mu bantu bakomeye mu rugaga rw’urubyiruko rushyigikira iyo myumvire muri Amerika. Yari kandi umufasha ukomeye wa Perezida Donald Trump.
Kirk yarashwe mu ijosi ubwo yavugiraga mu birori byateguwe na Turning Point muri Utah Valley University muri Leta ya Utah ku wa 10 Nzeri 2025. Umugabo ukurikiranweho urwo rupfu, Tyler Robinson, ahakana icyaha cyo kumwica kandi ashobora guhabwa igihano cy’urupfu aramutse ahamwe nacyo.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Turning Point Action, Tyler Bowyer, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza uko igishushanyo n’icyapa byangijwe, avuga ko ari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Polisi ya Phoenix yasabye abantu bafite amakuru ashobora gufasha mu kumenya abakoze ibyo bikorwa kuyageza ku bayobozi. Kugeza ubu nta muntu wari watangazwa nk’uwafashwe cyangwa ukekwaho icyo gikorwa.
Umurage wa Kirk ukomeje guteza impaka
Charlie Kirk yari afite abamushyigikira benshi bamubonaga nk’umuntu waharaniraga indangagaciro za Conservative no guteza imbere ibiganiro bya politiki, cyane cyane mu rubyiruko.
Ku rundi ruhande, abaharanira uburenganzira bwa muntu bamunengaga kubera amagambo n’ibitekerezo bye ku Banyamerika b’Abirabura, abimukira, Abayisilamu ndetse n’abagize LGBTQ
Kuba ikibumbano cya Charlie Kirk cyangijwe hashize iminsi mike gusa gishyizweho byongeye kuzamura impaka zikomeye zikomeje kuba ku murage we n’amacakubiri ya politiki muri Amerika. Polisi ya Phoenix ikomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

Ikibumbano cy’urwibutso rw’umunyapolitiki w’aba-Conservative muri Amerika, Charlie Kirk, cyangijwe n’abantu batamenyekanye
