Amerika igiye kujya isaba abayisura amateka y’imyaka 5 y’imikoreshereze ya 'social media'

Ikoranabuhanga - 11/12/2025 9:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Amerika igiye kujya isaba abayisura  amateka y’imyaka 5 y’imikoreshereze ya 'social media'

Abakerarugendo baturuka mu bihugu 42 bashobora kuzajya basabwa gutanga konti za email bakoreshaga, amakuru arambuye ku muryango wabo n'uko bakoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo bemererwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abashyitsi bemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batabanje gusaba viza bashobora mu minsi iri imbere gutanga amakuru menshi ku buzima bwabo bwihariye, harimo uburyo bakoresheje imbuga nkoranyambaga, konti za email ndetse n’amateka y’imiryango bakomokamo nk'uko bitangazwa na Aljazeera.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu Igazeti ya Leta ya Amerika (Federal Register), Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka (US Customs and Border Protection – CBP) kirateganya gutangira kwegeranya amakuru y’imyaka itanu y’imbuga nkoranyambaga ku bantu baturuka mu bihugu bimwe na bimwe bibarirwa muri porogaramu yo kudakenera viza.

Ibi bisabwa bishya bizajya bikoreshwa ku bantu bakoresha urubuga rwa ESTA (Electronic System for Travel Authorization), rukoreshwa n’abaturage b’ibihugu 42 birimo Ubwongereza, Ubudage, Qatar, Ubugereki, Malta, New Zealand, Australia, Ubuyapani, Isiraheli na Koreya y’Epfo, bemerewe gusura Amerika mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo mu gihe kitarenze iminsi 90.

Kuri ubu, ESTA isuzuma abasaba kwinjira ku buryo bwikora (automatic) ikabaha uburenganzira bwo gutembera Amerika badakoze ikiganiro ku biro bya Ambasade, nk’uko bikorwa kuri viza zisanzwe. Ubusanzwe abasaba ESTA batanga amakuru make, arimo amazina y’ababyeyi babo, email ikoreshwa ubu, ndetse n’amakuru ajyanye n’icyaha yaba yarakoze mu bihe byashize.

Ikibazo kibaza ku makuru ya social media cyashyizwe muri ESTA bwa mbere mu 2016, ariko nticyagombaga gusubizwa ku buryo bw’itegeko (cyari optional). Amategeko mashya anareba metadata n’amateka ya email Itangazo rishya rivuga ko CBP yifuza no kujya ibaza abandi makuru yihariye ku bashyitsi, arimo numero za telefoni bakoresheje mu myaka 5 ishize na konti za email bakoresheje mu myaka 10 ishize.

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zatangaje kandi ko zishaka kongeramo “ibyiciro by’amakuru bifite agaciro kanini” kuri dosiye ya ESTA igihe byaba bishoboka. Ibi bizaba birimo metadata iva ku mafoto yoherejwe kuri internet, amakuru arambuye ku banyamuryango b’imiryango y’abasaba, nk'aho bavukiye n’izindi numero za telefoni bakoreshaga mu myaka 5 ishize, ndetse n’ibipimo by’umubiri (biometric data) birimo ibikumwe (fingerprints) na ADN.

Nta bisobanuro byatanzwe ku byo ubutegetsi bushaka mu mbuga nkoranyambaga z’abashyitsi cyangwa impamvu bwifuza amakuru menshi angana gutya. Ariko CBP yavuze ko iri kubahiriza iteka rya Perezida Donald Trump ryasinywe muri Mutarama, risaba kongera uburinzi no gusuzuma cyane abinjira muri Amerika hagamijwe kwirinda ibyahungabanya umutekano w’igihugu.

Abaturuka mu bindi bihugu bitari muri porogaramu ya Visa Waiver basanzwe basabwa gutanga amakuru ya social media, politiki yatangiye mu gihe cya Trump kuri manda ye ya mbere kandi ikomeza no mu gihe cya Perezida Biden. Nk’uko Igazeti ya Leta ibivuga, abaturage bafite iminsi 60 yo gutanga ibitekerezo ku mpinduka ziteganyijwe mbere y’uko zemezwa burundu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...