Amerika: Igiterane “Injira mu gihe cyawe” cyateguwe na Prophet Ernest cyahumuye!

Iyobokamana - 15/10/2026 3:43 PM
Share:
Amerika: Igiterane “Injira mu gihe cyawe” cyateguwe na Prophet Ernest cyahumuye!

Umuvugabutumwa mpuzamahanga akaba n'Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe ategerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu giterane gikomeye “Injira mu gihe cyawe” (Get In Your Season) kizabera muri Leta ya Maine, mu Mujyi wa Portland kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, gifite umwihariko wo kuba ari ubwa mbere kigiye kubera muri Amerika nyuma y’uko Prophet Ernest akomeje urugendo rw’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’Isi. Cyatumiwemo kandi abaramyi b'ibyamamare.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Prophet Ernest Nyirindekwe yatumiye by’umwihariko Abanyarwanda n’abandi batuye muri Leta ya Maine, cyane cyane mu mujyi wa Portland no mu nkengero zawo, kuzitabira iki giterane cy’iminsi itatu.

Yagize ati: “Shalom, wowe uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko muri Maine mu mujyi wa Portland cyangwa se ukaba uri mu nkengero zaho, uhawe ikaze mu bihe bidasanzwe by’igiterane ‘Injira mu gihe cyawe’, kizatangira tariki ya 23-25 Ukwakira 2026.”

Mu butumwa bw’amashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Prophet Ernest yasobanuye ko iki giterane kizibanda ku mahame afasha abantu gusobanukirwa igihe cyabo no kumenya impamvu hari imishinga n’ibikorwa batangira ariko ntibabashe kubirangiza.

Ati: “Ese urashaka kwinjira mu gihe cyawe? Ese urashaka kumenya inzitizi? Ese urashaka kumenya impamvu utangira imishinga ariko ntuyirangize, urashaka kumenya impamvu utangira ibintu byinshi ukabura na kimwe urangiza? Tuzaba turimo tuvuga amahame yakwinjiza mu gihe cyawe.”

Yakomeje gutumira abantu bose bazashobora kwifatanya na we muri iki giterane, anavuga ko abazaba batabashije kuhagera bazagikurikira binyuze ku muyoboro we wa YouTube witwa Prophet Ernest Nyirindekwe.

Nk’uko byatangajwe, igiterane “Injira mu gihe cyawe – Edition 5” kizabera muri DoubleTree by Hilton Hotel, iherereye kuri 363 Maine Mall Road, Portland, muri Leta ya Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki giterane kizamara iminsi itatu, kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026. Ibikorwa biteganyijwe bizajya bitangira saa Saba z’amanywa (1:00 PM) bikarangira saa Tatu z’ijoro (9:00 PM).

Ni igiterane cyateguwe na Elayono USA, kikaba kigamije guhuza Abakristo mu bihe byo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kwakira inyigisho z’Ijambo ry’Imana.

Amashyushyu ni menshi ku banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batuye muri Amerika aho bakomeje kugaragaza inyota bafite yo gufatanya na Prophet Ernest n'abaramyi bakunzwe cyane yatumiye muri iki giterane cy'iminsi itatu mu bihe bidasanzwe byo kuramya Imana nku kumva Ijambo ry'Imana bakanasobanukiwa igihe cyabo.

Willy Uwizeye, Aimé Frank na Nzungu Pianist bazifatanya na Prophet Ernest

Prophet Ernest azafatanya n’abaramyi batandukanye barimo Willy Uwizeye na Aimé Frank, ndetse na Nzungu Pianist, umucuranzi wa piano uzwiho ubuhanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Biteganyijwe ko hazanatangazwa abandi bazitabira iki giterane mu minsi iri imbere.

Willy Uwizeye, umuramyi ukomeye ukomoka mu Burundi

Willy Uwizeye ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka mu Burundi, ariko kuri ubu akaba atuye kandi akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Azwi mu ndirimbo zirimo “Uri Mwiza Yesu”, “Ni Wewe Bwana” na “Turafise Imana”. Yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa n’ibiterane byo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Kwitabira iki giterane bizatuma yifatanya n’abandi baramyi mu kugeza ku bitabiriye ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Aimé Frank, yamamaye mu ndirimbo “Ubuhamya bw’ejo”

Aimé Frank na we ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazitabira iki giterane. Uyu muhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azwi mu ndirimbo zirimo “Ubuhamya bw’ejo”, “Umugisha” n’izindi.

Yagiye akora ibikorwa by’ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye, birimo Kenya, aho yagiye muri Empowerment Christian Church (ECC), iyobowe na Rev. Lucy Natasha, umwe mu bavugabutumwa bazwi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Gashyantare 2022, amafoto ya Aimé Frank ari kumwe na Rev. Lucy Natasha yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bagira amatsiko ku mpamvu y’uruzinduko rwe n’ibyo baganiriye.

Bamwe bibajije niba hari amasezerano y’imikoranire bagiranye, mu gihe abandi bakekaga ko yaba yarasinyaga mu gitabo cy’abashyitsi b’urusengero.

Icyo gihe, Aimé Frank yabwiye InyaRwanda ati: “Kuri njye Rev Natasha ni umuntu udasanzwe, uca bugufi, ukunda Imana n’abantu kandi ni umukozi w’Imana wuzuye imbaraga n’amavuta n’umugisha ku bantu benshi.”

Nzungu Pianist, umucuranzi wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Zacharie Mugunga, uzwi nka Nzungu Pianist, na we ari mu bazifatanya na Prophet Ernest muri iki giterane. Yamamaye kubera ubuhanga bwe mu gucuranga piano, cyane cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nzungu akunze kugaragara aririmbana n’umugore we Nyasafari Nyahumure, uzwi nka Fari. Aba bombi baheruka gutaramira i Kigali ku wa 4 Kanama 2024, mu gitaramo cyabereye kuri Foursquare Citylight Center, mu gace ka Kimironko, aho bari batumiye Israel Mbonyi.

Nzungu yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 19 Gicurasi 2023, aho akomeje kubana n’umuryango we no gukora ibikorwa bye bijyanye n’umuziki.

Kuba ari mu bazitabira iki giterane ni amahirwe yo gukomeza gukoresha impano ye mu kuramya no guhimbaza Imana no gufasha abacyitabira kwinjira mu bihe by’amasengesho.

Abifuza kwitabira igiterane “Injira mu gihe cyawe – Edition 5” bashobora kuzitabira imbonankubone cyangwa se mu buryo bw'ikoranabuhanga aho bazakurikira imbuga nkoranyambaga za Prophet Ernest Nyirindekwe kugira ngo babone amakuru arambuye ajyanye n’iki gikorwa no kwiyandikisha.

Iki giterane kije mu gihe Prophet Ernest Nyirindekwe akomeje ibikorwa by’ivugabutumwa byambukiranya imigabane, agamije gufasha abantu gusobanukirwa n’igihe cyabo, gukura mu mwuka no kumenya amahame abafasha kugera ku ntego zabo.

Prophet Ernest ategerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu giterane 'Injira mu gihe cyawe'

Prophet Ernest agiye gukorera muri Amerika igiterane gikomeye yise "Injira mu gihe cyawe"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...