Ironkere Ishimwe ni imwe mu ndirimbo esheshatu ziri kuri alubumu iri tsinda rya Holi Worship Music riherutse gufatira amashusho, mu gitaramo cyagutse ‘Endless Worship’ cyabaye ku wa 14 Ukuboza 2025 muri Arizona, Phoenix ku bufatanye n’abahanzi James na Daniella bamamaye mu ndirimbo "Mpa Amavuta".
Umuyobozi wa Holi Worship Music, Nzamu Fidele, yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya ifite ubutumwa bw’isengesho risaba Imana kwironkera ishimwe mu gukora ku bantu bayo bakongera guhishurirwa Kristo. Yongeraho ko ari umugisha ukomeye kuba barabashije kuyikorana na James na Daniella.
Nzamu akomeza avuga ko muri uyu mwaka wa 2026 bafite gahunda yo gukomeza gukora icyo Imana yabahamagariye mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.
Yagize ati: “Tuzakomeza gusangira kumva Yesu mu cyo Imana yaduhaye gutanga ndetse no gukomeza kumvira Imana mu gukora icyo yaduhamagariye ari ko kuyiramya no kuyihimbaza.”
Holi Worship Music ni itsinda ry’abaramyi babarizwa muri Hope of Life International Church muri Amerika, rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 2011 nka korali ariko uko umuziki wafiye utera imbere ndetse hakabaho no kwaguka iri tsinda ryaje guhinduka worship team y’itorero muri 2017.
Kugeza ubu iri tsinda rifite izindi ndirimbo zitandukanye ryashyize hanze nka "Ndahimbaza Imana", "Amaraso ye" na "God is in full Control". Izi zose ziboneka ku murongo wa Youtube w’iri tsinda ‘Holi Worship Music’.


Itsinda Holi Worship Music ryashyize hanze indirimbo nmshya y’amashusho "Ironkere Ishimwe" ryakoranye n’abahanzi James na Daniella.
REBA INDIRIMBO NSHYA "IRONKERE ISHIMWE" YA HOLI WORSHIP MUSIC FT JAMES & DANIELLA
