Amerika: Hatangijwe Kaminuza yigisha abakobwa kumenya uko bafata neza ba Shuga Dadi

Utuntu nutundi - 25/06/2014 2:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Amerika: Hatangijwe Kaminuza yigisha abakobwa kumenya uko bafata neza ba Shuga Dadi

Umukobwa w’umunyamerika umenyereye akazi ko gufata neza abagabo bakuze, aba bazwi nka Shuga Dadi (Sugar Daddy) Carla Abonia yatangije ishuri yise Sugar Daddy University rizajya ritangirwamo amasomo ku bakobwa y’uburyo bwo gukurura, no gufata neza abagabo bakuze kandi bafite amafaranga (shuga dadi).

Aya masomo azajya atangirwa muri iyi kaminuza azajya ahabwa abakobwa kuba abakobwa bakundwa n’abagabo bakize abo aribo bose “Sugar babies” mu rwego rwo kubakurura no kubakuraho amafaranga.

Carla Abonia w’imyaka 37 y’amavuko washinze iri shuri amaze kuzenguruka isi yose, aho agenda agurirwa impano zihenze ndetse anahabwa amafaranga menshi n’abagabo bakuze b’abakire nk’uko inkuru dukesha Mirror ikomeza ibivuga.

Amaze kubona ko byajya bifasha abakobwa benshi kubaho, afatanyije n’umugabo bakundana (shuga dadi we) Alan Schneider biyemeje gushinga iri shuri riherereye mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iri shuri rizaba ritanga amasomo akubiye mu ngingo  5 z’ingenzi arizo: imibonano mpuzabitsina, ugutega umuntu amatwi, ubugwaneza, uburyo bwo gukurura abantu, ndetse n’uburyo bwo kuganiriza neza abantu.

Muri iri shuri kandi uretse izo ngingo 5 z’ingenzi bazajya bibandaho mu masomo yabo, bazajya banigisha gukora ibijyanye no kwibagisha imibiri mu rwego rwo kongera ubwiza, n’amasomo y’ubukungu mu rwego rwo gufasha abagore/abakobwa bazajya bahigira gushora ubwiza bwabo ku buryo bizabagirira akamaro.

Shuga

Carla Abonia na Schneider usanzwe ari Shuga Dadi we

Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, Carla yinjiye muri uyu mwuga nyuma yo kubona ubuzima bwa gikene atabushoboye, aribwo yiyemeje gushora ubwiza bwe, akarya amafaranga y’abagabo bakuze hirya no hino ku isi.

Avuga kuri iyi kaminuza, Carla yagize ati: “Ngiye kubigisha uburyo umuntu yabona umuntu babana mwiza, kandi bikakuviramo ubukire ndetse mwese bikabagirira akamaro. Ubumenyi bwanjye bwose nzabushyiramo ku buryo buri mukobwa wese azamenya uburyo yitwara ku bagabo ku buryo bazajya bamwishakira.”

Umuyobozi w’iri shuri akaba ari n’umugabo ukundana na Carla, Alan akaba ari nawe washinze urubuga ruhuza abakobwa na ba Shuga Dadi ruzwi nka SugarDaddyForMe.com nawe yongeyeho ko iyi kaminuza yagiriyeho gusobanurira neza abantu ubuzima bakunze kumva nabi.

Yagize ati: “abagore benshi ntibazi uburyo bwo gufata neza abagabo. Bazi ko abagabo ari abantu batazi gutetesha, babi gusa. Tugomba kwigisha impande zombi uburyo bwo kubahana.”

Akomeza agira ati: “abakobwa benshi bakundana n’abagabo (sugar babies), babarirwa mu kigero cy’imyaka hagati ya 21 na 35, baba ari beza, bakurura abagabo, barize, ariko ari abakene. Abasuga dadi nibo babatunga. Ntabwo ari ibyo kuryamana gusa, tubafasha kuvumbura ubwiza n’imibanire byiza hari n’abamara kubimenya bakabana. Kubera imyumvire yabo iba yarahindutse, bakumva ko hari byinshi bakeneye kurusha kubana gusa.”

Alan akomeza avuga ko amasomo azajya atangirwa muri Sugar Daddy University azajya ajyana no kumenya ubuzima aba bagabo babamo (Lifestyle), uburyo bwo kubwinjiramo ku buryo mwabana neza mugendera ku buryo we abamo, n’ibindi bizafasha abakobwa gufata neza abagabo nabo bakabavanaho ubuzima bwiza.

Alan Shnieder kandi avuga ko kubera akamaro k’aya masomo n’uburyo ari ingenzi, kwiga muri iyi kaminuza ari ubuntu. Abakobwa bakaba bari kuryinjiramo kubwinshi. Umubare ariko uri kugenda wiyongera umunsi ku wundi nk’uko Alan abitangaza ndetse ngo barateganya gufungura amashami hirya no hino ku isi.

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...