Amerika: Hahishuwe ibaruwa “ihishe” ya Jeffrey Epstein yanditse mbere yo gupfa, irimo amagambo 4 ateye agahinda

Hanze - 01/05/2026 11:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Amerika: Hahishuwe ibaruwa “ihishe” ya Jeffrey Epstein yanditse mbere yo gupfa, irimo amagambo 4 ateye agahinda

Inkuru y’urupfu rwa Jeffrey Epstein, umuherwe wamenyekanye cyane mu miyoboro y’abantu bakomeye ku isi, ikomeje kongera kuvugwa cyane n’ubwo hashize imyaka hafi irindwi apfiriye muri gereza. Kuri ubu, hagaragajwe ibaruwa bivugwa ko yari yarahishwe igihe kirekire, ikaba yarashyizwe mu bubiko bw’ibanga bw’urukiko (vault), none ikaba yongeye kuvugisha benshi.

Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo The New York Times, iyi baruwa yari imaze igihe kinini itagaragara mu nyandiko z’iperereza, nyuma yo gukurwa mu bubiko bw’ishami ry’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bivugwa ko yari yanditswe na Epstein akoresheje intoki ze, igasozwa n’amagambo ane akomeye agira ati: “Time to say goodbye” (Ni igihe cyo gusezera).

Ibaruwa yakuwe he?

Amakuru avuga ko iyi baruwa yagaragaye bwa mbere n’uwahoze afunganywe na Epstein, Nicholas Tartaglione. Uyu mugabo avuga ko yayisanze ihishe mu gitabo cy’amashusho (graphic novel) mu gihe Epstein yari amaze kugerageza kwiyahura bwa mbere muri Nyakanga 2019.

Muri iyo nyandiko, Epstein ntiyagarukaga ku gusezera gusa, ahubwo yanagaragazaga amagambo agaragaza agasuzuguro ku bashinzwe umutekano ndetse n’abamukoragaho iperereza. Yanditse ati: “Murashaka ko nkora iki, nturike nseke?” anavuga ko iperereza ryari rimaze igihe rimukorwaho “ntacyo ryari ryamubonyeho.”

Kuki iyi baruwa yari yarahishwe?

Iyi baruwa bivugwa ko itigeze ishyirwa ahagaragara mu iperereza rya mbere kuko yari yarafatiriwe nk’ikimenyetso mu rubanza rufitanye isano n’abandi bari bafunganywe na Epstein. Kugeza ubu, hari igitutu gikomeje ku nzego z’ubutabera gisaba ko iyi nyandiko ishyirwa ahagaragara ku mugaragaro kugira ngo hamenyekane ukuri ku minsi ya nyuma y’ubuzima bwe.

Iyi baruwa yongeye kugaruka mu gihe hari n’izindi nyandiko zigeze gusohoka zivuye muri gereza nyuma y’urupfu rwe muri Kanama 2019. Muri izo, Epstein yavugaga ku buzima bubi bwo muri gereza, aho yitotombaga imiterere y’ubuzima yari abayemo, ibiryo bibi, ndetse n’uko yarumwaga n’udukoko nijoro.

Urupfu rwa Jeffrey Epstein rukomeje kuzengurukwaho ibibazo byinshi, aho bamwe bakomeza kuvuga ko yiyahuye, mu gihe abandi bagishidikanya, bavuga ko yaba yarishwe kugira ngo amabanga yari afite ku bantu bakomeye atazajya hanze.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...