Amerika: Erneste Rugamba usanzwe ari Injeniyeri yinjiye mu muziki wa Gospel ateguza Album n'Igitabo

Iyobokamana - 29/11/2025 12:15 PM
Share:
Amerika: Erneste Rugamba usanzwe ari Injeniyeri yinjiye mu muziki wa Gospel ateguza Album n'Igitabo

Erneste Rugamba ni izina rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko rifite icyerekezo cyagutse. Amaze gukora indirimbo eshatu mu rugendo rw'umuziki amazemo iminsi micye cyane, kandi avuga ko yiteguye gushyira hanze indirimbo nyinshi, ibintu azajya afatanya n'umwuga w'ubwubatsi.

Erneste Rugamba avuka mu Karere ka Nyamasheke, kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bwubatsi (Construction Engineering). Nubwo umwanya munini awushyira mu kwiga, ari no gukomeza kubaka umurongo we mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

“Ninjiye mu muziki kuko ari impano nakundaga kuva kera, kandi biri mu byo numvaga Imana imvugisha kenshi ariko nkabitinya. Maze kugera muri USA numvise ko igihe kigeze cyo kuyikoresha.” Erneste Rugamba ubwo yavugaga ku byamusunikiye kwinjira mu muziki.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Erneste Rugamba yavuze ko intego ye mu muziki ari ugukomeza no guhumuriza abantu agaharanira kuba "urugero rwiza rw’abo Imana yakomeje kuva hasi cyane (nzabivugaho neza mu bihe biri imbere) no guhesha Imana icyubahiro muri byose".

Indirimbo ze ni “Zaburi ye bwite”

Kugeza ubu, amaze gukora indirimbo eshatu, avuga ko buri imwe ari igice cy’igitabo cy’ubuzima bwe yise “Zaburi yanjye!”. Ati: "Mu by’ukuri navuga ko izo ndirimbo buri imwe ni chapitre y’igitabo cy’ubuzima bwanjye nise “Zaburi yanjye!”. Nacyo kizaza nyuma."

Uyu mugabo usanzwe ari Injeniyeri ukomeye yunzemo ati: "Byose bishingiye ku kuri k’ubuzima n’inzira Imana yakunyuzamo kandi atari uko yakuretse ahubwo ari ukugira ngo uzavuge ugukomera kwayo."

Yavuze ko indirimbo “Inkomezi” ari nayo yamwinjije mu muziki, izaba umutwe wa Album ari gutegura, ishingiye ku buzima bw’ukuri. Ati: “Imana yambereye inkomezi cyane mu rugendo rwanjye.”

Indirimbo ye ya kabiri “Ndakwihaye” igaragaza kwiyegurira Imana byuzuye, naho indirimbo “Amashimwe” ari nayo aheruka gushyira hanze irimo umunezero wo kubona aho Imana imugejeje. Ati: “Iyo nibutse aho yankuye numva nyigomba amashimwe yuzuye.”

Avuga ko n’ubwo abantu batekereza ko amashimwe avuka mu bihe bikomeye, kuri we atari ko bimeze. Ati: “Buri wese yagombye kugira amashimwe ku Mana, si uko uba waranyuze gusa mu bihe bikomeye. Kuba uriho, uhumeka, kugera aho ugeze, ibyo ubwabyo ni impamvu ikomeye yo gushima.”

Erneste Rugamba avuga ko adashingira ku mazina azwi mu gutoranya abo afatiraho icyitegererezo mu muziki, ahubwo areba ubutumwa n’umurava. Ati: “Mfatira urugero ku bahanzi bafite umwimerere, ubutumwa bwimbitse n’umurava mu murimo w’Imana… Nkunda buri muntu wese uhimbaza Imana mu buryo bufite igisobanuro.”

Icyo yifuza kugeraho mu myaka 10 iri imbere

Nubwo Erneste Rugamba afite inzozi nini zo kubaka umuziki we ukarenga imipaka, ukajya ku rwego mpuzamahanga, yemeza ko imigambi ye yose ayishingikiriza ku bushake n’ubushobozi bw’Imana, ari yo yonyine imuyobora mu rugendo rwe.

Ati: “Mu myaka 10 nta byinshi nakwizeza uretse ko abazumva indirimbo zanjye batazigera bavuga ko nabatengushye. Umuziki kuri njye ni umurimo w’Imana, uko izanshoboza niko nzakora, cyane ko ntazareka n’akazi kanjye k’ubwubatsi.”

Yongeraho ko yifuza kuzaba amaze gukora Album nyinshi, afite ubutumwa bwagutse, n’umuziki ushobora kugera kure bishoboka. Ati: "Ariko nifuza ko muri icyo gihe nzaba mfite album nyinshi, ubutumwa bwagutse, n’umuziki ugera ku rwego mpuzamahanga".

Erneste Rugamba amaze gukora indirimbo eshatu mu rugendo rwe rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Erneste Rugamba umaze gukora indirimbo eshatu yavuze ko buri imwe ari igice cy’igitabo cy’ubuzima bwe yise “Zaburi yanjye!”

Erneste Rugamba ni Injiniyeri winjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Erneste Rugamba ati "Ninjiye mu muziki kuko ari impano nakundaga kuva kera, kandi biri mu byo numvaga Imana imvugisha kenshi ariko nkabitinya"

REBA INDIRIMBO NSHYA "AMASHIMWE" YA ERNESTE RUGAMBA


REBA INDIRIMBO "NDAKWIHAYE" YA ERNESTE RUGAMBA


REBA INDIRIMBO "INKOMEZI" ARI NAYO YA MBERE YA ERNESTE RUGAMBA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...