Pappas yatsinze John E. Sununu wahoze ari Senateri, mu matora yabaye ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026. Intsinzi ye yatumye Aba-Démocrates bakomeza kugumana iki cyicaro cyari gisanzwe gihagarariwe na Jeanne Shaheen, wari umaze manda eshatu muri Sena.
Aya matora yari akomeye kuko ibisubizo byayo byari mu byashoboraga kugira uruhare mu kugena ishyaka rigenzura Sena ya Amerika. Nyuma yo gutsinda, Pappas yabwiye abamushyigikiye ko ari intsinzi y’abaturage ba New Hampshire baharanira impinduka.
Ati: “Ibyavuye mu matora y’uyu munsi ni umuburo ukomeye ku bigo by’ubucuruzi n’abaherwe bagiye bagoreka ubukungu kugira ngo babone inyungu zabo, ku banyabwoba bari muri Kongere bemeye ko serivisi z’ubuvuzi zigabanywa, ko hashyirwaho imisoro ku bicuruzwa bituruka hanze ndetse n’intambara, no kuri Perezida udashoboye ndetse utita no ku mibabaro abaturage barimo.”
Pappas, ufite imyaka 46, yakuriye mu mujyi wa Manchester, aho yakoraga muri resitora y’umuryango we yafunguwe mu 1917. Mu ijambo yavugiye imbere y’abamushyigikiye mu ijoro ry’amatora, yagize ati: “Iyi yabaye kampeni ndende yabereye mu gihe Washington irangwa n’akajagari, ruswa ndetse n’izamuka ry’ibiciro.
Uyu munsi abaturage ba New Hampshire bitabiriye amatora, bagaragaza ibitekerezo byabo mu ijwi riranguruye, bavuga ko Leta yabo ikeneye guhindura icyerekezo. Washington ikeneye ko urubyiruko rushya rwinjira mu buyobozi kugira ngo rukemure ibibazo.”
Mu gihe cyo kwiyamamaza, Pappas yakunze guhuza Sununu na Perezida Donald Trump, wari wamushyigikiye nubwo Sununu yari yarigeze kumwita umuntu utsinzwe.
Mu kiganiro mpaka cyabaye mu cyumweru cyabanjirije amatora, Pappas yagize ati: “Aya matora ni ihangana hagati y’ikipe ya New Hampshire n’ikipe ya Trump. Iki si igihe cyo kugarura umuntu utarigeze ahuza n’abaturage ba New Hampshire, ngo yongere ahabwe ubutegetsi.”
Intsinzi ya Pappas ifite amateka yihariye muri politiki ya Amerika, kuko ari we mugabo wa mbere wiyemerera ku mugaragaro ko ari umutinganyi utorewe kujya muri Sena y’iki gihugu. Yashimiye umugabo mugenzi we babana, Vann aho yamwise umugabo we, bakaba barakoze ubukwe mu 2023.
![]()

Chris Pappas abaye umutinganyi wa mbere utorewe kujya muri Sena
Chris Pappas hamwe n'umugabo we Vann bakoze ubukwe mu mwaka wa 2023
