Nk'uko
inzego z'iperereza zibitangaza, polisi yageze mu rugo rw'uyu muryango nyuma
y'uko abo mu muryango wa Gregory bamubuze ahantu hose, ndetse no kuri telefoni
bakamubura, bagahita basaba ubutabazi.
Icyakora,
mu gihe umwe mu bagize umuryango yaganiraga n'izego z’ubutabazi, yakiriye
ubutumwa bw'umuntu wari umaze kubona umurambo wa Gregory mu nzu.
Abapolisi
bageze aho byabereye basanze Gregory aryamye hasi hafi y'ibikoresho byo mu nzu
byari byuzuye amaraso. Yari afite ibikomere byinshi by'ibyuma ku mutwe, mu
maso, inyuma ku ijosi no ku biganza.
Icyateye
benshi ubwoba ni uko umutima we wari wamukuwe mu gituza uri ku nda ye hejuru.
Inkuru
dukesha ikinyamakuru Daily Mail ivuga ko, mu nzu hasanzwemo Serena Dolnics,
wari wuzuye amaraso kandi afite ibikomere ku biganza.
Yabwiye
abapolisi ko ibyo bikomere yabitewe no gukoresha imashini ikata ibyatsi mu
busitani, ariko iperereza ryagaragaje ko nta busitani bwari muri urwo rugo,
bituma ibisobanuro bye bishidikanywaho.
Mu ibazwa
rye, Serena yabwiye abashinzwe iperereza ko yari afitanye umubano mwiza na se,
nubwo ngo rimwe na rimwe bagiranaga ubushyamirane, ariko bahahita babikemura.
Isuzuma
ry'umurambo ryakozwe n'abaganga ryemeje ko Gregory yishwe n'ibikomere byinshi
byatewe n'icyuma, bityo urupfu rwe rwemezwa nk'urwatewe n’ubwicanyi.
Mu rugo
hafatiwemo ibyuma bitatu byari bifite amaraso, bikaba biri mu bimenyetso biri
gusesengurwa n'abashinzwe iperereza.
Serena
Dolnics yatawe muri yombi n'itsinda ridasanzwe rya SWAT ahagana saa tatu
n'iminota 45 z'ijoro, ahita aregwa icyaha cy'ubwicanyi.
Yitabye
urukiko ahakana icyaha aregwa, agaragara yambaye imyambaro yihariye ihabwa imfungwa
zishobora kwigirira nabi. Urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa nta ngwate, mu
gihe iperereza rikomeje gushakisha icyaba cyateye ubu bwicanyi.
Amakuru
yagaragajwe n'inzego z'ubutabera agaragaza ko Serena yari asanzwe afite amateka
y'ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gutwara ikinyabiziga yasinze ndetse o
gusindira mu ruhame. Icyakora, kugeza ubu, abashinzwe iperereza ntibaratangaza
impamvu nyayo yaba yarateye ubu bwicanyi bukomeje gutungura benshi muri Leta ya
Indiana.
