Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Star iviga ko, iperereza ku byaha Kristiina Kennedy ashinjwa, ryatangiye ku wa 6 Mata 2026, ritangijwe n’Urwego rwa Polisi rushinzwe ibyaha bikomeye (Special Crimes Unit).
Ni nyuma y’uko hari umugore watanze amakuru ko inshuti ye yakiriye ubutumwa bugufi burimo amashusho y’urukozasoni, ndetse ateye impungenge yohererejwe na Kennedy, ayo mashusho yagaragazaga Kennedy ari mu bikorwa byo guhohotera imbwa.
Polisi yahise isaba impapuro zo kumuta muri yombi kuri uwo munsi, ariko Kennedy aza kwishyikiriza inzego z’umutekano ku wa 29 Mata 2026, we ubwe niwe wizanye, yemera icyaha.
Mu gikorwa cyo gusaka urugo rwe cyabaye ku wa 7 Mata 2026, Kennedy yatanze imbwa ye y’imyaka ibiri y’ubwoko bwa pit bull mix yitwa Swabee, ihabwa inzego zita ku nyamaswa. Iyo mbwa yasuzumwe n’umuganga w’amatungo maze bigaragara ko nta bikomere bihambaye ifite, ariko ko yahohotewe.
Polisi kandi yafashe n’injangwe ebyiri zari mu rugo rwe kubera impungenge ku mutekano wazo maze izijyana ahantu zifite umutekano wizewe. Kuri ubu hategerejwe icyemezo cy’urukiko ku wa 1 Gicurasi 2026 ku bijyanye n’uburenganzira bwo kuzirera.
Nyuma yo gufatwa no gutabwa muri yombi, Kennedy yaje kurekurwa amaze gutanga ingwate ya 10,000$, akaba ategerejwe kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Meriden ku wa 13 Gicurasi 2026.
Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyo byaha byakozwe n’ingaruka zabyo, ndetse hanamenyekane ibihano bitegerejwe kuri Kennedy mu gihe yaba ahamwe n’ibi byaha.
