Amenyo ni cyo gice cyonyine cy’umubiri kitiyuburura! Icyo ubushakashatsi buherutse kugaragaza

Ubuzima - 15/06/2026 7:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Amenyo ni cyo gice cyonyine cy’umubiri kitiyuburura! Icyo ubushakashatsi buherutse kugaragaza

Umubiri w'umuntu ufite ubushobozi budasanzwe bwo kwiyuburura iyo wangiritse. Iyo umuntu akomeretse ku ruhu, uturemangingo dushya turakura tugafunga igikomere. Iyo amagufa avunitse, ashobora kongera gukomera nyuma yo kuvurwa. Nyamara ku menyo si ko bimeze.

Abantu benshi bibaza impamvu iryinyo ryangiritse cyangwa ryacukutse ridashobora kwikiza ubwaryo nk'uko bimeze ku bindi bice by'umubiri. Abahanga mu buzima bw'amenyo bavuga ko impamvu nyamukuru iri mu miterere y'igice cyo hanze cy'iryinyo kizwi nka enamel.

Enamel ni cyo gice gitwikira iryinyo ryose kandi kikaba gifite ibara ry'umweru. Ni cyo gice gikomeye kurusha ibindi byose mu mubiri w'umuntu, ndetse kirusha amagufa gukomera. Gusa n’ubwo gikomeye cyane, ntigifite imiyoboro y'amaraso cyangwa imitsi, ndetse ntigifite uturemangingo dushobora kugisana iyo cyangiritse.

Mu gihe umuntu akiri mu nda ya nyina no mu myaka ya mbere y'ubuzima, enamel ikorwa n'uturemangingo twihariye twitwa ameloblasts. Ariko iyo amenyo amaze kumera neza, utu turemangingo turapfa burundu. Ibyo bituma umubiri utakaza ubushobozi bwo kongera gukora enamel nshya mu buzima bwose bw'umuntu.

Ibi ni byo bituma iyo enamel yangiritse bitewe n'isukari nyinshi, isuku nke cyangwa impanuka, itongera kwiyubaka nk'uko uruhu cyangwa amagufa bibigenza.

N’ubwo bimeze bityo, abahanga bavuga ko amacandwe agira uruhare runini mu kurinda amenyo. Arimo imyunyungugu nka calcium na phosphate ishobora gusubiza ku menyo bimwe mu bice by'imyunyu ngugu byatakaye. Ubu buryo buzwi nka remineralization bushobora gufasha guhagarika ibimenyetso bya mbere byo gucukuka kw'amenyo mbere y'uko ikibazo gikomera.

Nk’uko byasohotse ku rubuga Science Daily, mu myaka ya vuba, ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga bwatangiye gutanga icyizere gishya. Abashakashatsi bari gukora uburyo bushobora gutuma enamel yangiritse yongera kubakwa. Bamwe bakoze gel yihariye yigana uburyo amenyo akura, ikaba ishobora gufasha kongera kubaka ibice bimwe bya enamel byangiritse.

Hari n'ubundi bushakashatsi bukomeje gukorwa bugamije gutuma abantu bashobora kongera kumera amenyo mashya. Abahanga mu Buyapani n'ahandi ku isi barimo kugerageza imiti ishobora kongera ubushobozi bw'umubiri bwo gukuza andi menyo mu gihe ayo umuntu yari afite yangiritse cyangwa yakutse.

N’ubwo ubu buryo butaragera ku rwego rwo gukoreshwa ku buryo bwagutse, abahanga bavuga ko bushobora guhindura cyane uburyo indwara z'amenyo zivurwa mu myaka iri imbere.

Ikindi gitangaje ni uko hari ibinyabuzima bimwe nk'amafi ya shark n'ingona bishobora kumera amenyo mashya buri uko ayo byari bifite yangiritse ubuzima bwabyo bwose. Abantu bo bagira inshuro zo kumera amenyo ebyiri gusa: ayo mu bwana n'ayo mu Bukuru, ariyo ya nyuma kugeza bapfuye. Iyo ayo ya nyuma yangiritse cyangwa agakuka, umubiri ntushobora kongera kuyamera mu buryo busanzwe.

Abaganga mu by'amenyo bavuga ko kubera ko enamel idashobora kwiyuburura, uburyo bwiza bwo kurinda amenyo ari ukuyasukura neza nibura kabiri ku munsi, kugabanya ibinyobwa n'ibiribwa birimo isukari nyinshi, gukoresha umuti w'amenyo urimo fluoride no kwisuzumisha kwa muganga buri gihe.

N’ubwo amenyo ari kimwe mu bice bikomeye kurusha ibindi byose mu mubiri, ni na cyo gice kidafite ubushobozi bwo kwisana iyo cyangiritse. Icyakora, iterambere ry'ubushakashatsi riratanga icyizere ko mu gihe kiri imbere abantu bashobora kuzajya bavurwa amenyo yangiritse cyangwa bakongera kuyamera bitabaye ngombwa gukoresha andi y'amakorano.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...