Amb.Nduhungirehe na Dr Diane Gashumba banenze imyitwarire ya United Stars mu kibazo cy’umutoza ukekwaho ubutinganyi

Imikino - 27/09/2021 9:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Amb.Nduhungirehe na Dr Diane Gashumba banenze imyitwarire ya United Stars mu kibazo cy’umutoza ukekwaho ubutinganyi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier na Amb. Dr Diane Gashumba uhagarariye u Rwanda muri Sweden banenze ikipe ya United Stars yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo mukuru imushinja ubutinganyi.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo hasohotse ibaruwa yasinyweho na Perezida w’iyi kipe, Ngendahayo Vedaste ihagarika Mushimiyimana Eric wari umutoza mukuru wayo, nyuma y’impungenge ubuyobozi bw’ikipe bwagejejweho n’abakinnyi.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwanatangaje ko uyu mutoza agiye gukorwaho iperereza ku butinganyi bumuvugwaho. Gusa uyu mutoza avuga ko yagambaniwe n’umukinnyi utarakinaga ndetse ko ubu yanigendeye ageze muri Zambia.

Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu karere ka Ruhango, abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye, aho Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko uwahagaritse uyu mutoza ari we wari ukwiriye guhanwa.

Yagize ati “Ubwo icyaha ashinjwa ni ikihe? Giteganywa n’iyihe ngingo y’amategeko ahana? Uwahagaritse uyu mutoza ahubwo niwe wari ukwiye guhanwa, kuko atubahirije ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ".

Amb. Dr Diane Gashumba na we yunze mu rya Amb. Nduhungirehe, avuga ko bidasobanutse kuko n’iyi baruwa banditse imuhagarika izo mpungenge z’abakinnyi zitigeze zigaragazwa.

Yagize ati“Uwamuhagaritse yavanguye! Abakinnyi impungenge bagize ntiyanasobanuye izo ari zo!"

Nyuma hasohotse indi baruwa yasinyweho n’abakinnyi 10 b’iyi kipe, bayobowe na kapiteni wayo, Siborugira Janvier, banditse bagaragaza ko uyu mutoza arengana nta byo yigeze akorera abakinnyi.

Mu mikino ibiri yari amaze gutoza harimo uwo yanganyije na Esperance FC ibitego 2-2 ndetse n’uwo yatsinzwemo na UR FC ibitego 2-1. Iyi kipe iri mu Itsinda C rya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri hamwe na Vision FC, Espérance FC, UR FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC.

Mushimiyimana Eric yahagaritswe na United Stars yatozaga imushinja ubutinganyi

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...