Ibi
byatangajwe ku mugaragaro na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania kuri uyu wa
Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwa
X (rwahoze ari Twitter).
Ubutumwa
bw’iyi Ambasade bwagaragaje ko uru ruzinduko rwa Bruce Melodie rufite intego
irenze igitaramo cyangwa umushinga umwe, ahubwo rufite ishingiro ku ruhare
rw’umuco muri dipolomasi y’akarere.
Mu
magambo yayo, Ambasade yagize iti: “Umuco ni inkingi ikomeye ya dipolomasi.
Twishimiye kwakira umuhanzi, Bruce Melodie, uri muri Tanzania mu mishinga
ihuriweho n’akarere, harimo no kugirana na Ambasaderi General Patrick
Nyamvumba, hagaragarizwa uko umuziki ugira uruhare mu guhuza abaturage bacu.”
Aya
magambo asobanura ko u Rwanda rubona umuco n’umuziki nk’imwe mu nzira z’ingenzi
zo kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu, aho abahanzi bagira uruhare rukomeye
mu guhuza abantu, gusangira indangagaciro no gusakaza isura nziza y’igihugu.
Bruce
Melodie yari aherekejwe n’abantu bakomeye mu rugendo rwe rw’umuziki barimo
Kenny Mugarura, uyobora sosiyete ya 1:55 AM Ltd, isanzwe icunga ibikorwa bye,
ndetse na Amani Africa, umufasha mu bijyanye no gushyira mu bikorwa imishinga
ye no gutegura urubyiniro.
Ibi
biganiro byabereye muri Tanzania byibanze ku mishinga y’akarere Bruce Melodie
arimo, igamije guteza imbere umuziki nyarwanda no kuwuhuza n’amasoko yo mu
Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uru
ruzinduko rugaragaza ko Bruce Melodie atari gusa umuhanzi ukora indirimbo
zikunzwe, ahubwo ari n’intumwa y’umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Kuba
yakiriwe ku rwego rwa Ambasade, by’umwihariko n’Ambasaderi w’u Rwanda ufite
ubunararibonye mu buyobozi n’umutekano, ni ikimenyetso cy’uko umuziki uri
gufatwa nk’igikoresho gifite agaciro mu rwego rwa dipolomasi y’igihugu.
Mu
gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwambuka imipaka ukamenyekana mu karere no hanze
yako, uru rugendo rwa Bruce Melodie muri Tanzania rufatwa nk’intambwe ikomeye
mu gukomeza kubaka umubano wihariye hagati y’u Rwanda na Tanzania, binyuze mu
muco, ubuhanzi n’imikoranire ishingiye ku bumwe bw’abaturage.
Tanzania
yahiriye Bruce Melodie, kuko yahakoreye imishinga y’indirimbo zinyuranye zirimo
na ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond wo muri Tanzania, ndetse na Joel Brown wo
muri Nigeria.
Culture is a powerful pillar of
diplomacy.
Pleased to receive Rwanda’s renowned artist @BruceMelodie
during his visit to Tanzania for regional projects, including a courtesy call
on the High Commissioner, General Patrick Nyamvumba — highlighting music’s role
in uniting our people pic.twitter.com/elag2I6GSv
Ambasaderi
w'u Rwanda muri Tanzania, General Patrick Nyamvumba, yakiriye kandi agirana
ibiganiro n’umuririmbyi Bruce Melodie



