Ambassadors of Christ yiteguye gutaramira muri BK Arena yatunguranye ikora indirimbo mu njyana Gakondo

Iyobokamana - 18/07/2026 4:15 PM
Share:
Ambassadors of Christ yiteguye gutaramira muri BK Arena yatunguranye ikora indirimbo mu njyana Gakondo

Mu gihe Ambassadors of Christ igeze kure imyiteguro y'igitaramo cyayo cy'amateka kizabera muri BK Arena mu kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo, yatunguye abakunzi bayo isohora indirimbo nshya yise "Ni nde Utagushima" iri mu njyana Gakondo.

Ni bwo bwa mbere Ambassadors of Christ Choir ikoze indirimbo iri mu njyana Gakondo nyuma y'imyaka 30 imaze ibonye izuba nyuma yo kuba barakoze indirimbo mu njyana nyinshi ndetse mu ndimi zitandukanye. Bavuga ko injyana nyarwanda ari yo soko y'amateka yabo bandikiwe n'Imana nk'uko babihamya bati "Imana Ni Yo Yatwandikiye Amateka". 

Iyi ndirimbo nshya bise "Ni nde Utagushima" ifite iminota 9 n'amasegonda 45, yanditswe n'umuririmbyi wayo w'umuhanga cyane akaba n'umutoza wayo w'amajwi witwa Mwalimu Ssozi Joram. Amajwi yayo yakozwe na James (Coda Music), naho amashusho yayo akorwa na TenLee.

Bagaragara bambaye kinyarwanda mu mashusho meza cyane yafatiwe kuri Lakeside Hotel & Resort- Zaza. Umwe mu bayikunze yanditse ati: "Abanyarwanda bakwiye guterwa ishema no kuba bafite Ambassadors of Christ. Buri kimwe cyose kuri iyi ndirimbo kirahimbaza Imana kikanamamaza u Rwanda. Bateye ibuye rimwe bica inyoni ebyiri. "

"Ni nde Utagushima" ni indirimbo irata ibikorwa bikomeye Imana yakoreye abantu, ikanashishikariza buri wese kuyishimira no kuyisingiza kubera urukundo, imbabazi n'ubuntu bwayo. Injyana yayo ya gakondo, iherekejwe n'amajwi n'ubuhanga bisanzwe biranga Ambassadors of Christ, yatumye benshi bayakira neza kuva ikimara gusohoka.

Iyi ndirimbo ije mu gihe Ambassadors of Christ iri kwitegura igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena, gitegerejwe n'abakunzi b'umuziki wa Gospel batari bake. Biteganyijwe ko kizaba umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, iyi korali ikaba izaririmba indirimbo zayo zakunzwe zirimo n'iyi nshya "Ni nde Utagushima".

Mbere yo gutangira kuririmba iyi ndirimbo yabo nshya, aba baririmbyi babanza kuyivugaho bati: "Twagiye turirimba injyana nyinshi mu ndimi nyinshi ariko twabateguriye indirimbo iri mu njyana nyarwanda kuko ari yo soko y'amateka yacu."

Bibukije abakunzi babo ko igitaramo cyabo cyegereje, babasaba kuzirikana itariki yacyo. "Ikindi mwese muzirikane tariki ya 30 Kanama 2026 muri BK Arena, iyi tariki muyandike ahantu. Mwese muzaze dufatanye guhimbaza iyatwandikiye amateka nk'aya atangaje." 

Mu butumwa buherekeza iyi ndirimbo banyujije kuri Youtube, Ambassadors of Christ yavuze ko mu gihe binjira mu gihe cyihariye cyo kwizihiza ibyo Imana yakoze mu myaka 30 ishize, "dutangiriye aho urugendo rwacu rwatangiriye: hano mu Rwanda rwiza."

Bati: "Twifashishije injyana n'umuziki bya gakondo biranga umuco nyarwanda, twabagejejeho indirimbo yacu nshya yitwa "Ni nde Utagushima". Ni indirimbo y'ishimwe no gushimira Imana ku rugendo yaduherekejemo, ku buzima yakozeho, ku marembo yadukinguriye no ku buntu bwayo bwakomeje kudushyigikira muri buri gihe twanyuzemo."

"Iyo turebye aho Imana yadukuye n'aho yatugereje, imitima yacu isubiza ikibazo kimwe rukumbi: Ni nde utagushima? Twizeye ko iyi ndirimbo izakangurira imitima yanyu gushimira Imana no kubibutsa impamvu nyinshi buri wese afite zo kuyisingiza. Aha ni ho urugendo rwacu rwatangiriye, kandi iyi ni yo ntangiriro y'ibihe byiza byo kwizihiza ineza y'Imana."

Incamake ku ndirimbo "Ni nde Utagushima" ya Ambassadors of Christ Choir

Ambassadors of Christ iterura igira iti: "Turavuga ineza watugiriye, turavuga iteka waduteye, turabisubiramo twemye, ntitwabivuga ngo tubirangize. Ni nde utagushima Yesu we!, igitondo, amanywa na nimugoroba, umurava wawe uhoraho iteka. Ni nde utashima iyo Mana? Ni nde watinyuka kubyirengagiza, iyo Mana yo gahora ku ngoma, iyo Mana Nyirimpuhwe."

Bakomeza bashimira Imana yabanye nabo mu myaka yose bamaze. Bati: "Imyaka yose turiho ntacyo twatanze, nta na kimwe, ni ubuntu bwawe bwonyine Mwami. Utagushima yaba ari umuriganya. Papa, Mubyeyi, Ngobyi yaduhetse, Buntu bw'Imana, Nyirimbabazi, akira ishimwe bose babirebe, imbere y'amahanga, tuvuge imirimo yawe ikomeye, Halleluya ishimwe ni iryawe iteka."

Aba baririmbyi bashimira Imana yabanye nabo kuva bakiri abana bato cyane, ariko ubu benshi muri bo bakaba basheshe akanguhe. "Ntabwo twaceceka waratuzigamye, kuva kera na kera papa, ni nde utagushima Nyagasani we, utagushima ni nde, twatangiye tukiri batoya none ubu abenshi dusheshe akanguhe."

Bakomeza bavuga ko abari abasore, Imana yabubakiye imiryango. Baririmba ko ibyishimo, ubutoni no guhirwa, ibyiza babona mu miryango no mu kazi, n'aho banyura hose, "byose ni umugisha w'Imana". Bati: "Ugendana natwe, abadukomokaho tuzababwira gukomera kwawe, uri Imana ihambaye reka tubivuge, bose babyumva, bose babyumve".

Ambassadors of Christ ishyize hanze iyi ndirimbo mu gihe iri mu myiteguro ikomeye yo gutaramira muri BK Arena mu birori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 imaze mu murimo. Ni igitaramo yise "30 Years of Ambassadors of Christ", gifite insanganyamatsiko igira iti "God Painted Our Story", cyangwa mu Kinyarwanda, "Imana ni Yo Yanditse Amateka Yacu."

Ni igitaramo gitegerejwe cyane n'ibihumbi by'abakunzi ba Gospel baturutse mu Rwanda no mu mahanga. Kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026. Ni bwo bwa mbere iyi Korali izaba ikoreye igitaramo cyayo bwite muri BK Arena yakira abarenga ibihumbi 10.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari mu byiciro bitandukanye: Upper Zone ni 10,000 Frw ku bazayagura ku munsi w'igitaramo, ariko abayagura mbere yacyo bari kuyabona ku 5,000 Frw. Lower Zone ni 15,000 Frw, ariko mbere y'igitaramo ari kugura 10,000 Frw.

Amatike yo mu gice cya Ground Floor ari kugura 20,000 Frw; ayo muri CIP ni 30,000 Frw; ayo muri Premium ni 25,000 Frw, naho ayo muri Platinum Zone ni 50,000 Frw.

Ku bashaka kugura amatike hakiri kare, ashobora kuboneka kuri www.ticqet.rw cyangwa bakifashisha kode *513*1*1#. Uwakenera andi makuru arambuye yahamagara kuri telefone zikurikira: 0787837802 cyangwa 0780162106.

Ambassadors of Christ igiye gukora iki gitaramo, ni korali y'ubukombe mu Rwanda no muri Afurika mu myaka 30 imaze mu murimo. Yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo. Yatanze ibyiringiro n'ihumure ku bantu ibihumbi binyuze mu biterane by'ivugabutumwa, amakoraniro n'imbuga nkoranyambaga.

"Utagushima yaba ari umuriganya" - Ambassadors of Christ Choir mu ndirimbo nshya "Ninde Utagushima"

Ambassadors of Christ yasohoye indirimbo y'ishimwe mbere yo gukora igitaramo cyo gushima Imana yabanye nabo mu myaka 30 bamaze mu murimo

Ambassadors of Christ Choir igiye gukora igitaramo cy'amateka kizabera muri BK Arena

REBA INDIRIMBO NSHYA "NINDE UTAGUSHIMA" YA AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...