Ambassadors of Christ yavuze ibihe bisharira yanyuzemo birimo impanuka ebyiri inashimira Perezida Kagame

Iyobokamana - 26/08/2026 11:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Ambassadors of Christ yavuze ibihe bisharira yanyuzemo birimo impanuka ebyiri inashimira Perezida Kagame

Ambassadors of Christ Choir imaze imyaka 30 ikora umurimo w’Imana, yagarutse ku bihe bikomeye kandi bitazibagirana byaranze urugendo rwayo kuva yatangira mu 1995, birimo n’impanuka ebyiri zikomeye bahuye nazo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Chairman wa Ambassadors of Christ Choir, Muvunyi Reuben yavuze ko korali yatangiye umurimo wayo mu gihe u Rwanda rwari rukiri mu bihe bitoroshye, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko icyo gihe igihugu cyari gifite ibikomere byinshi, abantu benshi barababaye ndetse hari n’abari baratakaje icyizere, ku buryo no kujya mu nsengero byari bikigoranye kubera ibikomere bari bafite.

Ati: “Twatangiye uyu murimo mu mwaka wa 1995, igihugu cyari kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari hakiri ibikomere byinshi, igihugu cyari kidafite ibyiringiro, abantu bababaye cyane,”

Muvunyi Reuben yavuze ko muri ibyo bihe, Ambassadors of Christ Choir yahisemo gukoresha umuziki nk’inzira yo kwegera abantu no kubafasha kongera kugira icyizere.

Ati: “Abantu bakundaga indirimbo kuko zomoraga imitima. Twahisemo kuririmba kugira ngo bibe inzira yo kugera ku bantu batari bagisenga, batinyaga kujya mu nsengero kandi badafite ibyiringiro, kugira ngo bongere bagire ibyiringiro.”

Yavuze ko iyo myaka ya mbere itazibagirana, kuko hari aho korali yageraga kuririmba abantu bakagira ihahamuka cyangwa abayirimo bagafungwa bitewe n’ibikomere byari bikiri bishya muri sosiyete.

Impanuka ebyiri zasize amateka akomeye

Ikindi gihe korali itazibagirwa ni impanuka ebyiri zikomeye yahuye na zo mu rugendo rwo gukora umurimo w’Imana.

Impanuka ya mbere yabaye mu 1999, ubwo korali yari ivuye mu Ntara y’Iburasirazuba, aho yari yagiye mu murimo w’Imana ku mugoroba wo ku Isabato. Imodoka bari barimo yagonganye n’iy’abafana bari bavuye mu mikino ya CECAFA.

Iyo mpanuka yakomerekeyemo abantu benshi bo muri korali, bituma bamara igihe kitari gito bita ku bakomeretse ndetse banyura mu bihe bitoroshye.

Impanuka ya kabiri yabaye mu 2011 muri Tanzania, ubwo korali yari ivuye mu ivugabutumwa. Urugendo rwari rurerure, rufite intera igera ku birometero 1,200, ariko imodoka yabo yaje kugongana n’ikamyo.

Iyi mpanuka yahitanye abantu batatu bari bagize korali, abandi barakomereka.

Chairman wa Ambassador of Christ Choir yashimiye Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame, ku bufasha bwahawe korali nyuma y’iyo mpanuka.

Yagize ati: “Icyo gihe twitabaje Leta. Turayishimira cyane kuko yadutabaye. Nubwo iryo joro bitakunze, ariko bucyeye baradutabaye. Turashimira Leta yacu, cyane cyane Perezida Kagame, kuko yatanze itegeko ko dutabarwa.”

Imana yabanye natwe muri byose

Nubwo ibi bihe byasize ibikomere bikomeye, Chairman yavuze ko Ambassadors of Christ Choir ibifata nk’ibimenyetso by’uko Imana yakomeje kubana na yo mu rugendo rw’imyaka 30.

Ati: “Icyo dushima ni uko muri byose Imana yabanye natwe ikabiducishamo. Nyuma y’ibi byago Imana yaduteye imbaraga, iduha igikundiro ndetse n’ubushobozi tutari dufite. Ku buryo uyu munsi tuvuga ko korali y’icyo gihe atari yo y’uyu munsi, urebye intambwe tumaze gutera.”

Yavuze ko muri iyi myaka 30, korali yiboneye ubufasha bw’Imana ndetse n’ubw’abantu batandukanye, harimo Leta, itorero n’abagiraneza.

Yagize ati: “Ni ibihe tutazibagirwa mu mateka yacu. Ni ibihe twaboneyemo Imana, gutabarwa n’Imana, ndetse n’ineza y’abantu. Leta, itorero ndetse n’abagiraneza baradufashije kugeza n’uyu munsi, kandi turacyakomeje gukataza dukora umurimo w’Imana. Abantu barakizwa, barihana ndetse baranafashwa.”

Imyaka 30 izasozwa mu gitaramo muri BK Arena

Ni igitaramo kizaba tariki 30 Kanama 2026 muri BK Arena Ambassador of Christ Choir yizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’Imana . Gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story”, bisobanuye mu Kinyarwanda “Imana yanditse amateka yacu.”

Iyi nsanganyamatsiko igaragaza uburyo iyi korali ibona urugendo rw’imyaka 30, aho ivuga ko nubwo yanyuze mu bihe bikomeye, impanuka, intimba n’ibindi bibazo, Imana yakomeje kuyiba hafi ndetse ikayifasha gukomeza umurimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku bantu.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura, amatike akaba aboneka kuri www.ticqet.rw cyangwa *513*1*1#


Ambassadors of Christ mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 25 Kanama 2026 muri BK Arena

Ambassadors of Christ igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 mu gitaramo kizabera muri BK Arena

Imyiteguro y'igitaramo cya Ambassadors of Christ igeze kuri 95%

 REBA IKIGANIRO AMBASSADORS OF CHRIST YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...