Ku wa Mbere w'Isabato tariki ya 26 Nyakanga 2026 ni bwo abaririmbyi ba Ambassadors of Christ Choir basuye BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali ari naho bazakorera igitaramo cy'amateka gitegerejwe na benshi, kizaba tariki ya 30 Kanama 2026.
Aba baririmbyi batemberejwe muri iyi nyubako yakira abagera ku bihumbi 10, berekwa miryango migari abantu binjiriramo, ibyicaro abakunzi babo bazicaramo, uruhimbi bazaba bahagazeho bataramira abakunzi babo, ibyumba bazakoresha bahindura imyenda, za Biro z'abakozi ba BK Arena n'ahandi.
Akanyamuneza kari kose kuri aba baririmbyi b'izina rikomeye mu Rwanda no muri Afrika muri rusange. Iyo witegereje amafoto n'amashusho bashyize hanze, ubona mu maso yabo basa n'abatindiwe n'umunsi nyirizina w'igitaramo cyabo bahaye insanganyamatsiko igira iti "Imana niyo yatwandikiye amateka" [God Painted Our Story].
Mu butumwa basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, Ambassadors of Christ yavuze ko yagize umugisha wo gusura BK Arena, aho izizihiriza imyaka 30 imaze mu murimo ku wa 30 Kanama 2026. Yashimiye byimazeyo ikipe ya BK Arena yabahaye ikaze kandi ikabakira nk'abari iwabo.
Bibukije abakunzi babo ko hasigaye iminsi micye ngo igitaramo kibe, bati: "Hasigaye ukwezi kurengaho gato ngo uwo munsi ukomeye ugere, kandi ibyishimo n'amatsiko biragenda byiyongera! Dutegerezanyije amatsiko kuzahahurira namwe twese, tukishimira urugendo rwiza Imana yanditse binyuze muri Ambassadors of Christ Choir mu myaka 30 ishize."
Aba baririmbyi bamamaye mu ndirimbo zirimo "Nimekupata Yesu", "Nta cyamunanira" n'izindi zomoye imitima ya benshi, bavuze ko bizaba ari umugoroba udasanzwe, bityo ko nta wukwiye kuzacikwa! Bati: "Ihutire kugura itike yawe hakiri kare mbere y'uko zishira."
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari mu byiciro bitandukanye: Upper Zone ni 10,000 Frw ku bazayagura ku munsi w'igitaramo, ariko abayagura mbere yacyo bari kuyabona ku 5,000 Frw. Lower Zone ni 15,000 Frw, ariko mbere y'igitaramo ari kugura 10,000 Frw.
Amatike yo mu gice cya Ground Floor ari kugura 20,000 Frw; ayo muri CIP ni 30,000 Frw; ayo muri Premium ni 25,000 Frw, naho ayo muri Platinum Zone ni 50,000 Frw.
Ku bashaka kugura amatike hakiri kare, ashobora kuboneka kuri www.ticqet.rw cyangwa bakifashisha kode *513*1*1#. Uwakenera andi makuru arambuye yahamagara kuri telefone zikurikira: 0787837802 cyangwa 0780162106.
Ambassadors of Christ igiye gukora iki gitaramo, ni korali y'ubukombe mu Rwanda no muri Afurika mu myaka 30 imaze mu murimo. Yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo.
Yatanze ibyiringiro n'ihumure ku bantu ibihumbi binyuze mu biterane by'ivugabutumwa, amakoraniro n'imbuga nkoranyambaga. Ibyo yakoze mu myaka 30 ishize, ivuga ko ari Imana yabibashoboje ndetse iherutse kubiririmba mu ndirimbo nshya "Ni nde Utagushia".
Temberana na Ambassadors Of Christ Choir muri BK Arena



























Ambassadors of Christ basuye BK Arena mbere y'uko bayitaramiramo mu gitaramo kizaba ku wa 30 Kanama 2026


Ambassadors of Christ Choir bafite amashimwe menshi ku Mana yabanye nabo mu myaka 30 bamaze mu murimo
Ambassadors of Christ igiye gukora igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena
REBA INDIRIMBO NSHYA "NI NDE UTAGUSHIMA" YA AMBASSADORS OF CHRIST
