Ambassadors of Christ yasohoye indirimbo “Udukaramu” mbere y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30

Imyidagaduro - 15/08/2026 3:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Ambassadors of Christ yasohoye indirimbo “Udukaramu” mbere y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30

Korali Ambassadors of Christ ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa kizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026.

Mbere y’iki gitaramo, Ambassadors of Christ Choir yasohoye indirimbo yise “Udukaramu”, iherekejwe n’ubutumwa busobanura igisobanuro cyayo mu rugendo rw’imyaka 30 iyi korali imaze ikorera Imana.

Muri ubwo butumwa bagize bati: “Mu myaka 30 ishize, Imana ni yo yatugize udukaramu iratwandikisha gusa turi mu biganza byayo.”

Bakomeza bavuga ko binyuze mu muziki wabo n’umurimo wabo, Imana yanditse inkuru zitabarika z’ukwizera, agakiza, gukira, ibyiringiro no guhindura ubuzima.

Bagize bati: “Udukaramu ni ubuhamya bwacu, n'amanshimwe, ndetse ni kwibuka ko amateka yacu kuva kera ari Imana iyandika.”

Mu myaka 30 ishize, Korali Ambassadors of Christ Choir yakoze urugendo rwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana no gukomeza imitima y’abizera.

Igitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru gifite insanganyamatsiko igira iti “Imana ni yo yanditse amateka yacu”, kikazabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.

Ambassadors of Christ Choir yashinzwe mu 1996, itangira umurimo wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana no gukomeza abakirisitu. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zayo zakunzwe, ahanini zigaruka ku kwizera, gukomera ku Mana no gukunda igihugu.

Mu bihe bitandukanye, iyi korali yagiye ikora ibitaramo bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, ikomeza gukura no guteza imbere umuziki wa Gospel n’ivugabutumwa.

Abanyuze muri Ambassadors of Christ Choir bavuga ko atari korali gusa, ahubwo yabaye ishuri ry’ubuzima, aho benshi bahakuye uburere, inshuti ndetse n’impano zabafashije mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ambassadors of Christ Choir yasohoye indirimbo “Udukaramu” mbere y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30

REBA INDIRIMBO NSHYA "UDUKARAMU" YA AMBASSADORS OF CHRIST


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...