Ambassadors of Christ Choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, igeze kure imyiteguro yo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Ibirori nyamukuru byo kwizihiza iyi sabukuru bizasozwa n’igitaramo cyiswe “30 Years of Ambassadors of Christ”, gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story” cyangwa mu Kinyarwanda “Imana Ni Yo Yanditse Amateka Yacu.”
Ni igitaramo gitegerejwe na benshi kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026, kikazahuza abakunzi b’iyi korali, abayibayemo mu bihe bitandukanye n’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Inkuru nziza ku bakunzi bayo ni uko amatike y'iki gitaramo yamaze kujya hanze.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, Ambassadors of Christ yatangaje ku mugaragaro ko amatike yamaze kugera ku isoko, inatangira gahunda yo guha amahirwe abagura amatike mbere aho bayabona ku giciro gito.Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ambassadors of Christ yagize iti: “Friends! The wait is finally over! Tickets to the ‘30 Years of Ambassadors of Christ’ concert are officially available with Early Bird discount. Get yours today and let everyone know!”
Ugenekereje mu Kinyarwanda, bagize bati: "Nshuti zacu, igihe cyo gutegereza cyatangiye. Amatike y'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 ya Ambassadors of Christ Choir yamaze kugera hanze ku mugaragaro, kandi ari kugurishwa ku giciro cyihariye cya Early Bird. Ihutire kwigurira itike yawe uyu munsi, kandi ubimenyeshe inshuti zawe n'abandi bose!".
Umwe mu baririmbyi b’iyi korali bakunzwe cyane, Mwalimu Ssozi Joram, na we yasangije abakunzi bayo ubutumwa bw’amashusho, abashishikariza kugura amatike hakiri kare kugira ngo batazacikanwa n’iki gitaramo cy’amateka. Ati: “Ndi hano kubamenyesha ko amatike yamaze gusohoka. Waba wabonye iyawe? Nyabuneka gira vuba utaracikwa."
Amatike ari mu byiciro bitandukanye; Upper Zone ni 10,000 Frw ku bazayagura ku munsi w'igitaramo ariko abayagura mbere yacyo bari kwishyura 5,000Frw; Lower Zone ni 15,000 Frw ariko mbere y'igitaramo aya matike ari kugura 10,000 Frw;
Amatike yo mu gice cya Ground Floor ari kugura 20,000 Frw; ayo muri CIP aragura 30,000 Frw; aya Premium aragura 25,000 Frw naho ayo muri Platinum Zone aragura 50,000 Frw.
Ku bashaka kugura amatike hakiri kare, ashobora kuboneka kuri www.ticqet.rw cyangwa bakifashisha kode *513*1*1#. Uwakenera andi makuru arambuye yahamagara telefone zikurikira: 0787837802 cyangwa 0780162106.
Ambassadors of Christ ni Korali y'Ubukombe mu Rwanda no muri Afrika. Yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo. Yatanze ibyiringiro n'ihumure ku bantu ibihumbi binyuze mu biterane by’ivugabutumwa, amakoraniro n’imbuga nkoranyambaga.
Igitaramo igiye gukorera muri BK Arena mu gushima Imana yabanye nayo mu myaka 30 ishize, gitegerejwe kiri mu bikorwa bikomeye bya Gospel bizaba mu Rwanda mu 2026. Bizaba ari umwanya wo gushima Imana ku myaka 30 y’ubutumwa, kuramya no kwizihiza ibikorwa byayo byagaragariye muri Ambassadors of Christ Choir.
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Ambassadors of Christ Choir yageze hanze
