Ambassadors of Christ yakoreye ivugabutumwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata – AMAFOTO

Iyobokamana - 23/03/2026 5:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Ambassadors of Christ yakoreye ivugabutumwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata – AMAFOTO

Nyuma yo gukorera ivugabutumwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa abarenga 195 bagakizwa, Ambassadors of Christ yakoreye irindi vugabutumwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata mu rwego rwo kwitegura umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Ku wa 21 Gashyantare 2026, Chorale Ambassador of Christ yakoreye igitaramo gikomeye mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ahantu hse hashoboka.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Werurwe 2026, Ambassadors of Christ basuye ikigo ngororamuco cya Gitagata bahakorera igitaramo cyakirijwemo benshi mu bigishirizwa muri iki kigo ngororamuco.

Uretse kubwiriza ijambo ry’Imana binyuze mu kuririmba, Ambassadors of Christ yageneye abigishirizwa muri icyo kigo impano zirimo Bibiliya, imyambaro, ibikoresho by’isuku kugira ngo Roho nzima izature mu mubiri muzima.

Umuririmbyi wa Chorale Ambassadors of Christ, Manzi Nelson yavuze ko impamvu nyamukuru yo kugaragara muri ibi bikorwa ari mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 mu mwuga w’ivugabutumwa.

Yagize ati “Impamvu nyamukuru ni uburyo bwo gutegura yubile y’iymyaka 30 iyi korali imaze mu ivugabutumwa. Hari ibyatambutse mwagiye mukurikirana, hari igikorwa cyabaye uyu munsi ndetse hari n’ibindi bizakurikira mbere y’uko tariki 23/08/2026 igera kugira ngo twizihize yubile y’imyaka 30.”

Mu gutegura uwo munsi mukuru wabo, Chorale Ambassador yatangiye itera ibiyti mu karere ka Gasabo, ikomereza kuvuga ubutumwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa aho ubu bakomereje mu kigo ngororamuco cya Gitagata.

Ubusanzwe muri iki kigo giherereye mu Kagari ka Gitagata mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hagororerwa abagore n’abakobwa baba barabaswe n’ingeso mbi zitandukanye zirimo ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi ndetse na mugo, uburaya hamwe n’indi myitwarire idahwitse.


Chorale Ambassadors of Christ yataramiye mu kigo ngororamuco cya Gitagata

Benshi mu bigishirizwa muri iki kigo bakiriye agakiza bemera guhinduka ndetse barasengerwa

Chorale Ambassadors of Christ bashyikirijwe impano


Ambassadors of Christ bakomeje ibikorwa byabo byo kwitegura isabukuru y'imyaka 30 

Pamella wigishirijwe muri iki kigo cya Gitagata, yasabye abari kuhigishirizwa ubu kwemera no guhinduka 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...