Ibirori bizasozwa n’igitaramo cyiswe “30 Years of Ambassadors of Christ” gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imana Ni Yo Yanditse Amateka Yacu” [God Painted our Story]. Ni igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026.
Mu myaka 30 ishize, iyi korali yagejeje ubutumwa bwiza kuri benshi binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ihumuriza imitima y’abanyarwanda n’abanyamahanga bari bakeneye ibyiringiro.
Yatanze ibyishimo ku bantu benshi binyuze mu biterane, amakoraniro atandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho ibikorwa byayo bikomeje gukurikiranwa n’umubare munini w’abantu.
Mbere y’umunsi mukuru nyirizina wo kwizihiza iyi sabukuru, hateguwe ibikorwa bitandukanye bigize uru rugendo rwo kwizihiza imyaka 30. Bimwe muri byo byamaze gukorwa harimo:
Gutera ibiti mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, aho hatewe ibiti 30 byahagarariye imyaka 30 y’umurimo w’Imana. Iki gikorwa cyagaragazaga gukura, kuramba no gufasha sosiyete.
Cyitabiriwe n’amatsinda yose yagiye agize iyi korali harimo abayishinze, abaririmbyi baririmba ubu ndetse n’abana n’abuzukuru Imana yabahaye. Iki gikorwa cyabaye ku wa 5 Ukuboza 2025 ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo.
Hakozwe kandi igikorwa cyo gusura no kwifatanya n’urubyiruko rw’abanyeshuri bagororerwa mu bigo ngororamuco bya Iwawa ku wa 21 Gashyantare 2026 na Gitagata ku wa 21 Werurwe 2026, mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zibasiye urubyiruko.
Iki gikorwa cyagaragazaga uruhare rwa korali muri sosiyete nyarwanda, by’umwihariko mu guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko no kurufasha kugira ubuzima bufite intego.
Hakurikiyeho gahunda yo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bazasura imiryango ituye muri IDP Model Village Rudakabukirwa iherereye mu Murenge wa Gikomero, Akarere ka Gasabo, ku wa 15 Gicurasi saa mbili za mu gitondo, mu rwego rwo gukomeza kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari n’ibindi bikorwa bizagenda bitangazwa uko uru rugendo rwo kwizihiza imyaka 30 ruzagenda rukomeza. Ibirori nyamukuru byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 bizaba ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026 muri BK Arena.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026 ni bwo Ambassadors of Christ Choir yasangije iyi nkuru abanyamakuru bo mu Rwanda no hanze yarwo, abakunzi baayo ndetse n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana aho bari hose.
Ubuyobozi bwa Ambassadors of Christ Choir bwasabye buri wese gushyigikira uru rugendo rwo kwizihiza imyaka 30 ndetse banatumira abantu bose kuzitabira ibirori bizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026.
Ambassadors of Christ Choir igiye gukora igitaramo gikomeye yise "30 Years of Ambassadors of Christ"

Ambassadors of Christ Choir igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikora umurimo w'Imana
