Ambasade y'u Rwanda muri UAE na RwandAir batangiye gufasha Abanyarwanda gutaha kubera intambara

Amakuru ku Rwanda - 06/03/2026 1:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Ambasade y'u Rwanda muri UAE na RwandAir batangiye gufasha Abanyarwanda gutaha kubera intambara

Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze z’Abarabu iri gukorana na Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, mu gufasha Abanyarwanda bari muri UAE na Bahrain bifuza gutaha kubera ibibazo by'intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni ibikubiye mu itangazo iyi Ambasade yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko kbera ikibazo cy’umutekano gikomeje kuzamuka imenyesha Abanyarwanda bose bari muri UAE na Bahrain ko bigikenewe kubahiriza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibifitiye ububasha mu bihugu barimo no gukomeza kumenya amakuru binyuze mu itumanaho ryemewe. 

Ambasade kandi ivuga ko nta munyarwanda urahura n’ikibazo kugeza ubu. Yavuze ko iri gukorana na Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, mu gufasha Abanyarwanda bari muri UAE na Bahrain bifuza gutaha kubera ibi bibazo by'intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati. Itangazo ryayo rihamagarira ababyifuza kwiyandikisha.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...