Amb. Wellars Gasamagera yagizwe Umusenateri

Amakuru ku Rwanda - 24/09/2026 1:01 PM
Share:
Amb. Wellars Gasamagera yagizwe Umusenateri

Amb. Wellars Gasamagera yagizwe Umusenateri mushya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho azahagararira Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Gasamagera agiye mu Nteko Ishinga Amategeko, asimbuye Mukabalisa Donatilla witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026.

Amb. Wellars Gasamagera asanzwe afite uburambe mu nzego za politiki n’imiyoborere. Yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva mu 2023 kugeza mu Ukuboza 2025, ubwo yasimburwaga na Amb. Christophe Bazivamo.

Si ubwa mbere Gasamagera agiye gukorera mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Hagati ya 2003 na 2011, yabaye Umusenateri ndetse agira uruhare mu bikorwa bya Komisiyo Ihoraho ishinzwe Ibibazo bya Politiki n’Imiyoborere Myiza.

Kugirwa Umusenateri bishimangira ko Gasamagera yongeye kugira uruhare mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’imyaka amaze akorera mu zindi nshingano za Leta.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...