Ku
wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, Josh Ishimwe abinyujije ku rukuta rwe rwa
Instagram, yashimiye Prof. Shyaka ku bwo ku mwakirana urugwiro n’icyubahiro
bamugaragarije.
Mu
butumwa bwe yagize ati “Nyakubahwa, Ambasaderi Prof. Shyaka Anastase. Ndifuza
kubagezaho ishimwe riturutse ku mutima ku bwo kunyakira neza n’urugwiro
mwatugaragarije. Byari icyubahiro gikomeye n’amahirwe adasanzwe guhura namwe.”
Aya
magambo agaragaza ubusabane n’icyubahiro hagati y’umuhanzi uhagarariye umuco n’ukwemera,
n’uhagarariye u Rwanda muri Poland.
Josh
Ishimwe azataramira mu gitaramo cyiswe Doxa Church Worship Experience, kizabera
mu mujyi wa Warsaw kuri iki Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026. Ni igikorwa
cyateguwe na Pasiteri Ntwari Steven, ari nawe uzakira uyu muhanzi ku rubyiniro.
Ni
ubwa mbere uyu muririmbyi agiye kuririmba muri Poland, ibintu bifatwa
nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kugeza ubutumwa bwiza ku banyarwanda
n’inshuti z’u Rwanda batuye ku mugabane w’u Burayi.
Josh
Ishimwe amaze igihe agaragaza ubudasa mu muziki wa Gospel, aho ahuza
imiririmbire ya gakondo n’ijwi rifite imbaraga z’ubutumwa. Indirimbo ze zirimo
‘Nzohaguruka Ndirimbe’, ‘Reka Ndate Imana Data’, ‘Twaje Mana Yacu’, ‘Inkingi
Negamiye’ na ‘Yesu Ndagukunda’ zamuhesheje igikundiro mu Rwanda no hanze yarwo.
Uru
rugendo rwe muri Poland ruri kurebwa nk’igisubizo cy’umuhate amaze imyaka
ashyira mu murimo wo kuririmba ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro.
Kuba
yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, ni ikimenyetso cy’uko
ibikorwa by’abahanzi b’Abanyarwanda bikomeje guhabwa agaciro no gushyigikirwa mu
ruhando mpuzamahanga.
Iki
gitaramo ntikirebana gusa no kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo ni n’umwanya wo
guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Poland, bakongera kwibuka umuco
n’indangagaciro bibahuza n’igihugu cyabo.
Ku
nshuro ya mbere agiye kuririmba muri iki gihugu, Josh Ishimwe aracyari ku ntera
nshya y’urugendo rwe, aho umuziki we ukomeje kuba ururimi ruhuza imitima,
rukambutsa imbibi z’ibihugu n’indimi.
Igitaramo
cya Doxa Church Worship Experience gitegerejwe n’abatari bake, cyane cyane
abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batuye i Warsaw no mu
nkengero zaho, biteze ibihe byuzuye ubusabane, amasengesho n’umuziki wuje
ubunyamwuga.





