Amb. Mathilde Mukantabana yasezeranije ubufasha Miss Ingabire Grace anamwifuriza ishya n’ihirwe muri Miss World

Imyidagaduro - 20/11/2021 3:48 PM
Share:
Amb. Mathilde Mukantabana yasezeranije ubufasha Miss Ingabire Grace anamwifuriza ishya n’ihirwe muri Miss World

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho afite ibiro no mu bihugu bya Argentina, Brazil na Mexico, Mathilde Mukantabana yasezeranije ubufasha anafuriza ishya n’ihirwe Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace watangiye urugendo rwe mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ya Nyampinga w’isi.

Mu masaha y’umugoroba ni bwo Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace yerekeje ku kibuga cy’indege cya Kanombe aherekejwe n’abarimo Nyaminga Nimwiza Meghan, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane aho yafatiye indege imwerekeza muri Puerto Rico ahagiye kubera amarushanwa y’ubwiza ya Nyaminga w’isi.

Aya marushanwa Ingabire Grace agiyemo nk’umukobwa w’ubwiza uhagarariye abandi beza b’u Rwanda, azabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Perezida Joe Biden. Agiyeyo nyuma yo guhabwa impanuro kuwa 18 Ugushyingo 2021 n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Eduard wamusabye kuhagararira neza u Rwanda. 

Nyuma rero y'uko Grace Ingabire afashe rutema ikirere yerecyeza muri aya marushanwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana yafashe umwanya amwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo atangiye anamusezeranya ubufasha.

Akoresheje amagambo y’icyongereza yagize ati:"Godspeed @MissRwanda I will be rooting for your success in the competition for #MissWorld." Mu Kinyarwanda akaba yagize ati:"Amahirwe masa mu rugendo mutangiye Nyampinga w’u Rwanda nzababa hafi ku bw’intsinzi yanyu mu marushanwa ya Nyampinga w’isi."

Ambasaderi Mathilde Mukantabana atangaje ibi mu gihe amarushanwa arimbanije aho abakobwa bazahagararira ibihugu byabo bari kugana ahagiye kubera irushanwa rya Nyampinga w’isi. 


Miss Grace Ingabire witabiriye amarushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'isi


Minisitiri Bamporiki Eduard yabanje guha impanuro Miss Ingabire Grace mbere y'uko yerecyeza muri Puerto Rico ahagiye kubera amarushanwa y'ubwiza


Ambasaderi Mathilde Mukantabana yakiriye mu minsi ishize abarimo Miss Meghan uri mu bategura Miss Rwanda ubwo baheruka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika 

Ubutumwa bwa Ambasaderi Mukantabana bwanyuze abategura irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda


Miss Grace yagiye guhagararira u Rwanda muri Miss World


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...