Amazina 25 y'urukundo wakwita Umugabo wawe akazamura amarangamutima ye

Urukundo - 26/07/2022 6:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Amazina 25 y'urukundo  wakwita Umugabo wawe akazamura amarangamutima ye

Menya amazina 25 y'urukundo wakwitwa umugabo wawe akanyurwa nayo ndetse bikanazamura n'amarangamutima ye.

Ni byiza cyane kwita umukunzi wawe cyangwa umugabo wawe amazina y’urukundo kuko usanga akenshi abantu bakundana bayakoresha byongera ibyiyumviro by’urukundo hagati y’abakundana, kandi n’isano yawe hagati n’uwo mukundana ringenda ryiyongera umunsi ku wundi.

Usibye amazina abenshi bakunda gukoresha nka "Baby"," Sweetie"," Honey" na 'Cherie', hariho andi mazina menshi y’urukundo ushobora kwita umugabo cyagwa umukunzi wawe bigatuma amarangamutima ye azamuka:

1. AMORE MIO: Ibi bisobanura "Urukundo rwanjye" mu Gitaliyani.

2. MI AMOR: Ibi bisobanura "Urukundo rwanjye" mu cy'Esipanyoli.

3. CHARMING: Niba wumva umugabo wawe ashonga umutima wawe n'ubwiza bwe, iri ni ryo zina ryiza kumuhamagara.

4. HONEY BUN: Iyo wumva umugabo wawe aryoshye cyane

5. TIGER: Niba wumva agushimisha mu buriri, iri ni izina ryiza ryo kumuhamagara.

6. ROMEO: Uribuka inkuru ya Romeo na Juliet; niba wumva ufite umugabo mukundana, ushobora kumwita Romeo wawe.

7. SOULMATE: Ushobora kumwita mugenzi wawe mukundana niba wumva mwembi mumeze neza.

8. HOTSTUFF: Niba wumva umugabo wawe ashyushye cyane, noneho iri zina ryiza kuri we.

9. ADORABLE: Iyo ubonye ko akunzwe, nta kindi cyiza cyo kumuhamagara uretse iri zina.

10. SEXY: Umugabo wese akunda kumva ko akurura umugore we. Ibi rwose byazamura amarangamutima ye yumvise urimuhamagaye kuko yumva ko agukurura ku rwego rwo hejuru.

11. BEAR: Niba ufite umusore munini ugukunda by'ukuri, noneho iri zina ni ryiza kumuhamagara.

12. SUGAR: Kuri uriya mugabo uzi kuryoshya, witonda kandi ukundana. Iri ni ryo zina rimukwiriye

13. SUGAR LIPS: Iyo umukunzi wawe azi gusomana neza cyangwa akunyura muri iki gikorwa wamwita iri zina.

14.MY ONLY ONE: Niba ari we wenyine mu buzima bwawe. Yumva rwose adasanzwe umuhamagaye iri zina.

15. PRINCE CHARMING: Niba agukura mu byawe mwite iri zina.

16. IZUBA RYANJYE: Ku musore/umugabo umurikira isi yawe kandi ushobora kugushimisha nubwo ubabaye.

17. BYOSE BYANJYE: Mwite iri zina niba ari we gusa ukunda kandi umuhoza ku mutima

18. MR COOL GUY: Iri zina riberanye n'abasore bakina kandi bakundana gusa bahora bakonje.

19. MY HERO (INTWALI YANJYE): Ku musore wagukorera ikintu cyose.

20. HANDSOME: Izina rivuga byose. Kuri uriya musore/mugabo mwiza ushonga umutima wawe n'ubwiza bwe.

21. MR. GOOD LOOKING: Niba umugabo wawe afite isura nziza kandi yambara neza cyane iri ni izina wamwita.

22. DARLING: Iri ni izina rimaze igihe rikoreshwa hagati y'abakundana. Nawe warihamagara umugabo wawe niba waramwimariyemo.

23. MY LOVE (URUKUNDO RWANJYE): Iri ni izina wahamagara umugabo wawe ugamije kumwereka ko umukunda bya nyabyo kandi ko nta wundi umubangikanya nawe.

24. CUTIE: Niba umugabo wawe ari mwiza ku buryo kumureba bigutera kumwenyura muhamagare iri zina.

25. GIGGLES: Iyo ukunda inseko y'umugabo wawe wamuhamagara iri zina.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...