Amazina 25 y’abakobwa meza cyane buri mubyeyi yakwifuriza umwana we!

Utuntu nutundi - 28/01/2026 7:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Amazina 25 y’abakobwa meza cyane buri mubyeyi yakwifuriza umwana we!

Ubwongereza n'ibindi bihugu bikoresha Icyongereza bifite amahitamo menshi cyane y’amazina y’abakobwa meza kandi ashimishije. Bitewe n’imiterere yihariye y’Ubwongereza, hari indimi n’umuco bitandukanye bikomokaho ayo mazina, hiyongereyeho amateka n’imigenzo bimaze ibinyejana byinshi.

Aya mazina menshi afite amajwi aryoshye kandi ameze nk’imivugo, akenshi akomoka mu mateka ya kera cyane, amwe afitanye isano n’imigani ndetse n’ibintu bya kamere nk’indabyo, inyenyeri n’ibihe by’umwaka.

Niba uri gushaka izina ry’umwana w’umukobwa, aya mazina ashobora kukubera isoko y’igitekerezo. Cyangwa se ushobora kuba ushaka kumenya inkomoko n’igisobanuro cy’izina ryawe.

Hari amazina amwe akunze kuboneka mu bihugu bimwe bigize u Bwongereza—nka Ffion na Bethan muri Wales—ariko akaba atamenyerewe cyane mu gihugu hose no ku Isi. Ariko yose ni meza.

Harimo n’amazina akomoka muri Northern Ireland, mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bwayo, n’ubwo ari igice cy’Ubwami bw’u Bwongereza aho kuba Britain gusa. Mirror yagaragaje ibisobanuro by’amazina y'abakobwa agezweho.

1. Siân: Bisobanura “impano y’Imana yuzuye ubuntu,” akaba ari izina ryo muri Wales, ni kimwe na Jane.

2. Isla: Rikomoka ku kirwa cyo muri Scotland cyitwa Islay, risobanura ubwiza, ituze n’isano n’ibidukikije. 

3. Niamh: Risobanura “umucyo” cyangwa “urabagirana.” Mu migani y’Abanya-Ireland, Niamh yari umukobwa w’imana y’inyanja.

4. Lily: Izina rizwi cyane mu Bwongereza kuva mu gihe cya Victorian, rikomoka ku ndabyo ya Lily, risobanura isuku n’ubwiza.

5. Bethan: Ni izina ryo muri Wales rifite igisobanuro kimwe na Elizabeth, rikaba risobanura “Imana ni indahiro yanjye.”

6. Maisie: Ryatangiye gukoreshwa muri Scotland kuva mu kinyejana cya 16, rikomoka kuri Margaret, risobanura “isaro.”

7. Caitlin: Izina rikomoka mu rurimi rwa Gaelic, risobanura “Uwera” cyangwa “Utanduye.”

8. Grace: Rikomoka ku Kilatini risobanura ubuntu n’imbabazi. Ryamenyekanye cyane mu Bwongereza bitewe n’umugore w’intwari Grace Darling.

9. Ffion: Ni izina rizwi muri Wales, rikomoka ku ijambo rya Gaelic risobanura “umweru” cyangwa “uboneye.”

10. Eilidh: Izina ryo muri Scotland risobanura “urumuri” cyangwa “urabagirana.”

11. Mollie: Rikomoka kuri Mary, rifite ibisobanuro bitandukanye birimo “uwakunzwe,” “inyenyeri yo mu nyanja,” cyangwa “umwana wifujwe.”

12. Rosie: Rikomoka ku ijambo “rose,” rifitanye isano n’indabyo n’ubwiza.

13. Lowri: Izina ryo muri Wales risobanura kimwe na Laura, “ikamba ry’intsinzi.”

14. Hâf: Risobanura “impeshyi” mu rurimi rwa Wales.

15. Ada: Rikomoka mu ndimi zitandukanye, risobanura “icyubahiro” cyangwa “imitako,” rifitanye amateka akomeye n’u Bwongereza.

16. Maeve: Izina rikomeye mu migani ya Ireland, risobanura “umwamikazi” cyangwa “uyobora.”

17. Elsie: Rikomoka kuri Elizabeth, ryamamaye cyane mu gihe cya Victorian, ryongera kugaruka cyane muri iki gihe.

18. Gwawr: Risobanura “umuseke” mu rurimi rwa Wales.

19. Bonnie: Rikomoka mu rurimi rwa Scotland risobanura “mwiza” cyangwa “ushimishije.”

20. Florence: Rikomoka ku Kilatini risobanura “gukura neza,” rikaba ryaramenyekanye cyane bitewe na Florence Nightingale.

21. Alaw: Risobanura “indirimbo,” “umudiho” cyangwa “ihuriro ry’amajwi.”

22. Orla: Risobanura “umwamikazi wa zahabu,” rikomoka mu mateka ya Ireland.

23. Evelyn: Izina rya kera ryo mu Bwongereza risobanura “uwifujwe,” rikomeje gukundwa cyane muri iki gihe yaba mu Bwongereza no mu bindi bihugu bikoresha cyane ururimi rw'Icyongereza.

24. Seren: Risobanura “inyenyeri” mu rurimi rwa Wales.

25. Carys: Rikomoka ku ijambo rya Wales risobanura “urukundo”.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...