Hari
ababonaga ko ari amahirwe mashya azafasha abahanzi kubona ubushobozi bwo gukora
imishinga minini, gutunganya ibikorwa byabo no kwinjira mu rwego rw’ubucuruzi
bukomeye.
Icyakora,
uko iminsi ishira indi igataha, ni nako hari bamwe mu bahanzi batangiye
kugaragaza impungenge ku buryo iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa, ndetse
bamwe bakavuga ko ibyo babwiwe bitandukanye n’ibyo bari guhura na byo mu busabe
bw’inguzanyo.
Ibi
byatangiye gufata intera nyuma y’ubutumwa bwatanzwe n’umuhanzi Uncle Austin, wavuze
ko kugeza ubu ataremera neza niba BKreative iri gukora nk’uko byatangajwe igihe
yatangizwaga.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Uncle Austin yavuze ko ibyo amaze kumva ku bahanzi bagerageje gusaba iyi nguzanyo byatumye ayibonamo nk’ikintu cyamamazwaga cyane kurusha uko gikoreshwa mu buryo bufatika.
Yavuze ko hari abantu batandukanye amaze kuganira na bo bamubwiye ko
bagerageje gusaba inguzanyo ariko ntibayihabwe, ibintu byatumye nawe atangira
kuyishidikanyaho.
Aya
magambo yahise akurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko
hari ikibazo cy’itumanaho ritanoze hagati y’abahanzi n’abateguye gahunda,
abandi bibaza niba koko ibisabwa kugira ngo umuntu abone iyi nguzanyo bihuye
n’ubuzima bw’abahanzi benshi.
Mu
batangiye kubigarukaho harimo n’umuraperi Diez Dolla, wavuze ko nawe yigeze
gusaba iyi nguzanyo ariko akayimwa.
Mu
kiganiro yagiranye na shene ya RUA, yavuze ko ibyamubayeho byatumye atangira
kwibaza niba hari abahanzi bayibonye koko.
Yagize
ati “Inguzanyo narayisabye ariko barayinyimye. Ntabwo ari uko bayitunganya,
kandi nari nayisabye. Hari umuhanzi uzi bayihaye? Urasaba ariko ntabwo bari
kuzitanga.”
Diez
Dolla yavuze ko imwe mu mbogamizi yahuye na zo ari ikibazo cy’ingwate, ibintu
byahise bituma benshi bibaza niba koko BKreative itanga inguzanyo “nta ngwate”,
nk’uko byasobanuwe igihe iyi gahunda yatangizwaga.
Mu
gihe ibi byose byari bikomeje kugibwaho impaka, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo
Abdallah, yasabye abantu kudahita bacira urubanza gahunda itararangira.
Asubiza
Uncle Austin, yavuze ko uburyo bwiza bwo gusobanukirwa ikibazo ari uko nawe
yagerageza gusaba iyi nguzanyo hanyuma akatanga ibitekerezo by’ukuri ku byo
yabonye.
Yagize
ati: “Ukeneye kubitangira. Njye ukambwira amananiza arimo tukayakosora. Si byiza
na gato kuvuma iritararenga. Try and give us candid feedback.”
Yanabwiye
Diez Dolla ko ashobora kwegera ishami rya Minisiteri rifasha urubyiruko
n’abahanzi mu bikorwa by’ubucuruzi kugira ngo bamufashe gusobanukirwa neza
ibisabwa.
Nubwo
hari abahanzi bavuga ko kubona iyi nguzanyo bikigoranye, ubuyobozi bwa
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi bwo buvuga ko ikibazo gikomeye
kiri mu kumva neza inshingano zijyana no gufata inguzanyo.
Umuyobozi
Mukuru ushinzwe kubakira urubyiruko ubushobozi muri iyi Minisiteri, Tetero
Solange, yavuze ko koroshya uburyo bwo kubona inguzanyo bitavuze gutanga
amafaranga ku buntu.
Mu
kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko abahanzi n’urubyiruko bakwiye
kumva ko amafaranga bahabwa aba agomba kwishyurwa, kandi ko kutayishyura bigira
ingaruka zikomeye.
Yagize
ati: “Tuvuze ngo guhabwa inguzanyo bizaba byoroshye, twaba tugiye kuroha
urubyiruko n’abahanzi. Ntabwo wakoroshya inguzanyo byaba ari nko gutanga
amafaranga ku buntu.”
Yakomeje
asobanura ko nubwo hari inguzanyo zivugwa ko zitagusaba ingwate ikomeye, hari
icyo yise “Personal Grant”, aho umuntu ubwe aba ari ingwate y’amafaranga
yahawe.
Ati: “Nubwo tuvuga ko nta ngwate yihariye urubyiruko n’abahanzi bazasabwa, basabwa
icyo bita ‘Personal Grant’, ni ukuvuga ngo wowe uba uri ingwate. Iyo utishyuye
amafaranga ujya muri CRB. Iyo ugiye muri CRB ntabwo uba ushobora kongera kubona
inguzanyo muri Banki iyo ari yo yose."
Tetero
yavuze kandi ko kutishyura bishobora kugira izindi ngaruka zirimo no kutabasha
kubona serivisi zimwe na zimwe zirimo pasiporo.
Uyu
muyobozi yanagarutse ku ngingo y’ingwate, avuga ko nubwo byorohejwe, hari uruhare
rugisabwa usaba inguzanyo.
Yatanze
urugero rw’umuntu ushaka Miliyoni 10 Frw, ashobora gusabwa ingwate ya Miliyoni
1 Frw.
Ibi
bituma hari abibaza niba koko uburyo BKreative yatangajwe mu ntangiriro ari bwo
buri gushyirwa mu bikorwa ubu, cyane cyane ku bahanzi benshi badafite umutungo
uhamye cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi byanditse neza.
Hari
abavuga ko ikibazo gishobora kuba kiri mu myumvire bamwe bafite ku nguzanyo,
aho bamwe baba batekereza ko ari amafaranga yoroshye adasaba ibisobanuro
byinshi cyangwa gahunda y’uburyo azishyurwa.
Abandi
bo bavuga ko hakiri ikibazo cy’itumanaho, kuko hari abahanzi bavuga ko batazi
neza ibisabwa, uburyo bwo gusaba cyangwa impamvu nyakuri zituma bamwe
bayemererwa abandi bakayimwa.
Icyakora,
uko impaka zikomeje gufata intera, ni nako benshi mu bakurikiranira hafi
imyidagaduro bavuga ko igihe ari cyo kizatanga igisubizo nyacyo ku mikorere ya
BKreative.
Hari
abacyizera ko ishobora guhindura ubuzima bw’abahanzi nyarwanda no kubafasha
kuva ku rwego rwo gukora umuziki nk’impano gusa bakawinjizamo ubucuruzi
bufatika.
Ku
rundi ruhande ariko, hari abavuga ko niba ibisabwa bizakomeza kuba biremereye
bamwe mu bahanzi bato cyangwa abataragira ibikorwa bifatika byanditse, iyi
gahunda ishobora gusigara ikoreshwa n’abafite ubushobozi gusa, aho kuba igisubizo
rusange ku ruganda rw’imyidagaduro.
Kugeza
ubu, impaka zirakomeje. Bamwe bavuga ko BKreative ari amahirwe akomeye igihugu
cyatekereje ku bahanzi, abandi bakavuga ko hakiri urujijo rwinshi rutuma benshi
bibaza niba koko iyi gahunda izagera ku ntego yatangiranye na yo.

Abahanzi bakomeje kwibaza niba BKreative iri gutanga inguzanyo nk’uko byatangajwe, nyuma y’uko bamwe bavuga ko bazisabye ariko ntibazihabwe

Tetero
Solange yavuze ko inguzanyo za BKreative atari amafaranga y’ubuntu, ashimangira
ko utazishyura ashobora kujya muri CRB/ Credit Reference Bureau. Ni urwego
rubika amakuru ajyanye n’imyenda n’inguzanyo abantu cyangwa ibigo bafata muri
banki n’ibigo by’imari, harimo niba bishyura neza cyangwa batishyura ku gihe
