Amaze imyaka 2 mu muziki! Yugi Umukaraza ushinjwa na Shaddyboo kumusambanya ku gahato ni muntu ki?

Imyidagaduro - 23/06/2026 8:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Amaze imyaka 2 mu muziki! Yugi Umukaraza ushinjwa na Shaddyboo kumusambanya ku gahato ni muntu ki?

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye gukora iperereza ku kirego cyatanzwe na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, ushinja umuhanzi Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato.

Iki kirego cyatangiye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, Shaddyboo akoresheje konti ye ya Instagram yatangaje ko yasambanyijwe n’uyu muhanzi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026.

Mu butumwa yashyize hanze, Shaddyboo yavuze ko Yugi Umukaraza yari yamusuye iwe, bakanasangira icyo kunywa cyari kigizwe n’amacupa abiri y'inzoga yari yitwaje. Yakomeje avuga ko nyuma yaho yamusambanyije ku gahato, ndetse ko icyo gihe yari no mu minsi y’umugore.

Yavuze kandi ko yagerageje kuvugana na Yugi Umukaraza kugira ngo baganire ku byabaye, ariko ngo ntiyabasha kubona ubufasha bwe kuko yahise aca intege ibiganiro byabo.

Shaddyboo yavuze ko icyatumye ashyira aya makuru hanze ari ugutanga ubutumwa bwo gushishikariza abandi bahura n’ihohoterwa kudaceceka no gutinyuka kuvuga ibibabayeho.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko uru rwego rwakiriye iki kirego ndetse ko iperereza ryahise ritangira.

Yagize ati: “Yego. Ejo (Ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026) RIB yakiriye ikirego cya Mbabazi uzwi nka Shaddyboo, iperereza ryatangiye, yakiriwe mu Isange One Stop Center, ngo afashwe mu buryo bw’ubuvuzi n’ubugenzacyaha.”

Dr. Murangira yanibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda guca imanza cyangwa gutanga imyanzuro ku rubanza rugikorerwa iperereza. Ati: “Abakoresha imbuga nkoranyambaga birinde guca imanza cyangwa amagambo ashinja uwo ari we wese (haba uwareze cyangwa uwarezwe).”

Yugi Umukaraza ni muntu ki?

Nubwo izina rye ritari rimaze igihe kinini rimenyerewe mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, Yugi Umukaraza ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka bahabwa amahirwe yo kuzagira izina rikomeye mu muziki.

Amazina ye nyakuri ni Iradukunda Aimable. Uretse kuba ari umuhanzi, asanzwe ari n’umwarimu wigisha mu Ishuri rya Rwanda School of Creative Arts and Music (RSCAM), ryahoze rizwi nka Nyundo Music School, riherereye mu Karere ka Muhanga.

Yugi ni umwe mu barangije amasomo muri iri shuri mu mwaka wa 2018, mu cyiciro kimwe n’abahanzi barimo Kenny Sol. Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yakomeje gukorera muri iri shuri aho yigisha cyane cyane kuvuza ingoma n'ibijyanye n'umuziki.

Mu bihe bitandukanye, Yugi yagiye agaragaza ko umuziki atawufata nk’ibyo kwishimisha gusa, ahubwo ko ari umwuga n’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Mu rugendo rwe nk’umuhanzi, Yugi Umukaraza amaze gushyira hanze indirimbo nke ariko zamufashije gutangira kwigaragaza mu ruhando rw’umuziki.

Yatangiye kumenyekana binyuze mu ndirimbo yise “Higher”, nyuma akurikizaho “Location”, mbere yo gutangira umwaka wa 2025 ashyira hanze “Cheers”, indirimbo yakoranye n’umuraperi Ish Kevin.

Iyi mikoranire na Ish Kevin ni imwe mu yatumye benshi batangira gukurikirana ibikorwa bye, cyane ko aba bombi bagaragaye kenshi bakorana ndetse Yugi akagaragaza ko Ish Kevin ari umwe mu bantu bamufasha cyane mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yugi Umukaraza akora umuziki wa Afro-Fusion, injyana ahuza n’amajwi ndetse n’imiririmbire ishingiye ku njyana gakondo nyarwanda rimwe na rimwe.

Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko afite impano mu kuririmba no gucuranga, ibintu byatumye bamwe batangira kumubonamo umwe mu bahanzi bashobora kuzagira uruhare rukomeye mu muziki mu myaka iri imbere.

Mu bihe byashize, Yugi yari yaratangaje ko yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki kuva yatangira gushyira hanze ibihangano bye, ibintu yavuze ko byamuhaye imbaraga zo gukora cyane no gukomeza kubaka izina rye.

Kuri ubu ariko, izina rye riri mu makuru cyane nyuma y’ikirego cya Shaddyboo kiri gukorwaho iperereza na RIB.

Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwakiriye ikirego cya Mbabazi Shadia amenyekanye nka Shaddyboo, ushinja umuhanzi Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato


Muri 2015, ni bwo Yugi Umukaraza yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga


Yugi Umukaraza amaze imyaka ibiri mu muziki, ndetse yasohoye indirimbo zirimo nka ‘Higher'

Yugi Umukaraza w'imyaka 23 y'amavuko, arashinjwa na Shaddyboo w'imyaka 34 y'amavuko ku mufata ku ngufu

Yugi Umukaraza ni umwe mu bahanzi bashobora kuzagira uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda mu myaka iri imbere

UMUVUGIZI WA RIB AVUZE KU KIREGO CYA SHADDYBOO USHINJA UMUSORE W'IMYAKA 23 KUMUSAMBANYA KU GAHATO




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...