Amaze imyaka 2 ahungiye muri Uganda! Yago Pon Dat yareze abantu batatu muri RIB

Imyidagaduro - 18/06/2026 9:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Amaze imyaka 2 ahungiye muri Uganda! Yago Pon Dat yareze abantu batatu muri RIB

Umuhanzi Yago Pon Dat, yatangaje ko yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku bantu batatu avuga ko bagize uruhare mu mugambi wo gushaka kumwambura ubuzima, ibintu avuga ko byanamuhatiye guhungira muri Uganda aho amaze imyaka ibiri aba.

Uyu muhanzi umaze igihe akora ibiganiro binyura kuri shene ye ya YouTube yitwa ‘Yago TV Show’, aherutse kugaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari agitangira ibikorwa bye bwite, avuga ko hari abantu batigeze bishimira ibyo yakoraga kugeza n’aho ngo bategura umugambi wo kumuhitana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yago yavuze ko yifashishije uburyo bwa internet bwa RIB atanga ikirego, agaragaza abantu batatu asaba ko bakorwaho iperereza ku byo yise umugambi wo kumwica.

Yagize ati: “Natanze ikirego ndega abantu bagaragaye mu mugambi wo gushaka kunyica, kuko hari abatangabuhamya bavuga ko bakoreshejwe, bahawe amafaranga kugira ngo baze iwanjye batera amabuye, ndetse banaha amarozi umukozi wanjye ngo abushyire mu biryo.”

Yago avuga ko umwe mu batangabuhamya yishingikirijeho ari Izabayo Rabani, uwo avuga ko yamwandikiye amubwira ko umutimanama wamuremereye agahitamo kuvuga ibyo yari azi ku mugambi wari waracuzwe.

Nk’uko Yago abivuga, Rabani yamumenyesheje ko yari mu bantu bahawe amafaranga kugira ngo bagire uruhare mu mugambi wo kumugirira nabi, ndetse ko ayo mafaranga yatanzwe n’abo Yago yagaragaje mu kirego cye, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Fatakumavuta na Dj Brianne.

Yago ati: “Izabayo yaranyandikiye ambwira ko ari mu bantu bahawe amafaranga yo kunyica. Icyo nibaza ni impamvu bampigaga, icyo nabakoreye n’icyo bashakaga kugeraho.”

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kubona ayo makuru yahise yandikira RIB ayisaba gukora iperereza kuri icyo yise icyaha gikomeye cy’ubwicanyi cyari kigambiriwe.

Ati: “Nanditse ikirego menyesha RIB, nsaba ko hakorwa iperereza kuri aba bantu bavugwa muri uwo mugambi. Ikirego naracyohereje kandi hashize icyumweru cyoherejwe.”

Yago Pon Dat avuga ko impamvu amaze imyaka ibiri aba muri Uganda ari uko yumvaga umutekano we utizewe nyuma yo kumenya ayo makuru. Yagize ati: “Maze imyaka ibiri mpungiye muri Uganda kubera abo bantu bashatse kunyica.”

Yavuze kandi ko yiteguye kwitaba urwego urwo ari rwo rwose rwamuhamagara mu gihe hari umuntu ufite icyo amushinja cyangwa hakenewe ibisobanuro ku byo yavuze.

Yibukije ko no mu bihe byashize yigeze kwitaba RIB nyuma y’ikirego yari yarezwe kijyanye n’amashusho y’ubwambure bw’umugore umwe, ariko ngo iperereza ryakozwe rikagaragaza ko nta bimenyetso byamushinjaga byari muri telefoni ye.

Uretse ibyo, Yago yavuze ko aherutse kubona undi mutangabuhamya umubwira ko hari n’umugambi wari warateguwe wo gutwika inzu yabagamo i Kagugu.

Yasoje asaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo avuga. Ati: “Icyo nsaba ni uko hakorwa iperereza. Hamenyekane niba koko hari umugambi wo kunyica wari uhari, impamvu bawucuze, abo wari ugamije n’icyo bashakaga kugeraho.”

Ku ruhande rw’abavugwa muri iki kirego, Dj Brianne aherutse gutangaza ko ibyo Yago Pon Dat amushinja nta shingiro bifite.

Mu kiganiro cyanyuze ku muyoboro we wa YouTube, Dj Brianne yavuze ko atagifitanye umubano na Yago kandi ko atumva impamvu akomeje kumuhuza n’ibibazo bye.

Yagize ati: “Ikuremo ko njye nawe nta kintu na kimwe kikiduhuza. Uraza ukavuga ibintu udahagazeho. Aho bigeze mba numva nkufitiye impuhwe. Yajyanwe n’amakosa ye. Wahunze iki?”.

Yago Pon Dat yatangaje ko yatanze ikirego muri RIB arega abantu batatu, ashinja kugira uruhare mu bwicanyi bwari bugambiriwe 


Yago Pon Dat avuga ko afite ubuhamya bw’abantu banyuranye bari mu mugambi wo kumuhitana

 

Dj Brianne aherutse gusubiza Yago Pon Dat ko yitandukanyije nawe, ndetse ko ibyo amushinja ari ibinyoma


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...