Uyu mukinnyi umaze imyaka 22 akora
Cinema, avuga ko iyo yicaye akareba urugendo amaze gukora, hari igihe na we
ubwe atungurwa n'urwego agezeho.
Mu myaka mike ishize, by'umwihariko
kuva mu gihe cya Covid-19 kugeza ubu, amaze gukina muri Episode zirenga 3,000
za filime z'uruhererekane, ibintu abona nk'ikimenyetso cy'umuhate yashyize mu
mwuga.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Ben yavuze ko abaruye neza ibikorwa yakoze asanga amaze kugaragara
muri Episode zigera kuri 3,450 za filime zitambuka kuri YouTube no kuri
Televiziyo.
Ati: "Episode za filime
z'uruhererekane, izo kuri YouTube ndetse no kuri Televiziyo nibura mpaze
kugaragara muri filime 3,450. Filime z'uruhererekane zo urazibara uhereye mu
gihe cya Covid-19 kugeza ubu."
Ni imibare igaragaza ubwinshi
bw'akazi yakoze mu gihe gito, ndetse ikamushyira mu bakinnyi ba filime bafite
ibikorwa byinshi muri Cinema nyarwanda.
Urugendo rwa Ben muri Cinema rwatangiye
kera. Mu 2004 yagaragaye muri filime mpuzamahanga 'Sometimes in April', imwe mu
zakorewe mu Rwanda zikagaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y'iyo filime yakomeje guhuza
amasomo ya Kaminuza no gukina, agaragara no mu yindi mishinga irimo 'Romeo and
Juliet', mbere y'uko yinjira cyane mu bihe bya filime zitambuka kuri YouTube,
ubu bimaze kuba isoko rikomeye rya Cinema nyarwanda.
Mu myaka yashize, Ben yagiye
agaragara muri filime nyinshi zakunzwe n'abakunzi ba Cinema zirimo 'Mindset',
'The Hustler' yo mu 2019, 'Choices', 'Impanga', 'Isi Dutuye', 'Ibihe n'Abantu',
'Umuturanyi', 'Icyaremye Gishya', 'My Heart', 'Urugo Rwanjye', 'My Daughter',
'My Husband', 'Igihome', 'Isezerano ry'Ikinyoma', 'Kure y'Urukundo', 'Inzigo',
'Inzira y'Umusaraba' n'izindi nyinshi.
Ntabwo ibikorwa bye byagarukiye mu
Rwanda gusa. Yanakinnye muri filime zo hanze zirimo 'Miss of the Nile', 'Fight
Like a Girl' na 'Queen Suno', mu gihe avuga ko muri rusange amaze gukina muri
filime zirenga 30 zakorewe mu Rwanda.
Nubwo ibikorwa bye ari byinshi, Ben
avuga ko hari igiciro bisaba kugira ngo umuntu akomeze kuba ku rwego rwifuzwa.
Yemeza ko hari iminsi akora kuri filime eshatu zitandukanye mu munsi umwe,
ibintu bisaba imbaraga nyinshi n'ubwitange. Ati: "Hari nk'igihe nkora kuri
filime eshatu ku munsi umwe."
Iyo abajijwe ibanga rimufasha
gukomeza gukora uwo murimo ataruhuka, asubiza ko byose bishingiye ku rukundo
akunda Cinema ndetse n'icyo yise "umujinya" wo guhora ashaka gukora
ibirenze ibyo abantu batekereza ko ashoboye.
Ati: "Ahanini bituruka ku
rukundo rwa Cinema n'umujinya. Ngira umujinya iyo mbona hari ibyo mbasha gukora
bitari gukorwa neza, ngira umujinya iyo hari umuntu umbwiye ngo ibi bintu
sinabishobora."
Icyo cyifuzo cyo guhora yiteza imbere
ni na cyo cyatumye atagarukira ku gukina gusa. Mu rugendo rwe, yakoze imirimo
itandukanye irimo gutunganya amajwi ya filime, kungiriza abayobora filime
ndetse no kwandika inkuru za filime. Gusa, avuga ko gukina ari byo yahisemo
gushyira imbere nk'umwuga wamutwaye umutima.
Hari n'inkuru yihariye iri inyuma
y'izina "Ben" benshi bamuziho. Asobanura ko yatangiye gukina yitwa
Christian, ariko aza gukina muri filime bamwita Ben. Iryo zina ryahise rifata
indi ntera, ritangira kumenyekana kurusha irindi kugeza ubwo ryabaye
ikimenyetso cye muri Cinema.
Kuba ari na ryo zina rye bwite, ngo
byarushijeho kumworohera, kuko ari ryo ryamuherekeje mu rugendo rw'ubuzima
ndetse n'urwo kubaka izina muri Cinema nyarwanda.
Uyu munsi, imyaka 22 nyuma yo
gutangira gukina, Ben Rurangirwa akomeje kuba umwe mu bakinnyi bagaragaza ko
kubaka amateka muri Cinema bidaterwa n'igihe umuntu amaze agaragara gusa,
ahubwo bishingira ku mubare w'ibikorwa, ubwitange ndetse no gukomeza guha
agaciro umwuga yahisemo.
Kugeza ubu, Episode zirenga 3,000 amaze gukina zigaragaza neza uburemere bw'uruhare rwe mu iterambere rya Cinema nyarwanda.

Ben Rurangirwa yatangaje ko imyaka 22 ishize muri Cinema yishimira ko yakinnye muri filime z’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’Igihugu

Ben yavuze ko mu gihe cya Covid-19 kugeza ubu ari bwo yagaragaye muri filime nyinshi, kugeza ubwo abara ‘Episode’ zirenga 3,000 yakinnyemo

Ben yavuze ko urukundo rwa Cinema ari rwo rutumye amaze imyaka 22 muri Cinema

Ben avuga ko ari gukora filime ze
bwite, ndetse yanashyize imbaraga mu kuyobora filime
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIROCYIHARIYE TWAGIRANYE NA BEN
VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda
