Iyi kipe y’igihugu yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe mu gitindo cyo kuri uyu wa Kabiri. Muri rusange yajyanye abantu 44 barangajwe imbere na Perezida mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Fabrice.
Abakinnyi 20 ni bo bahagurutse i Kigali mu gihe abandi bane ari bo Kavita Phanuel, Mugisha Bonheur 'Casemo', Kwizera Jojea na Buhake Twizere Clement bahurira n'abandi i Lagos muri Nigeria bagakomezanya urugendo rugana ahitwa Uyo.
Abakinnyi batajyanye n’Amavubi kandi bari bahamagawe ni Claude Kayibanda ukinira Bedford FC, Niyo David ukinira Kiyovu Sports na Ishimwe Djabilu ukinira Etincelles FC.
Biteganyijwe ko ikipe igera i Lagos saa munani n'iminota 15 ihahaguruke saa kumi n'imwe ubundi nigera ahitwa Uyo icumbike muri hoteli yitwa IBOM Hotel Uyo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina na Nigeria bari kumwe mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, tariki 6 Nzeri 2025 saa kumi Nebyiri z’umugoroba.
Ni mu gihe tariki 9 Amavubi azakirwa na Zimbabwe mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo. Muri iri tsinda ikipe y’igihugu y'u Rwanda iri ku mwanya wa 2 aho ifite amanota 8 inganya na Benin iyikurikiye.

Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent 
Mugisha Gilbert usanzwe ukinira APR FC




Umunyezamu Ntwari Fiacre 
Muhire Kevin wahoze muri Rayon Sports

Rutahizamu Biramahire Abeddy

Perezida wa FERWAFA,Shema Fabrice yajyanye n'Amavubi

