Amavubi yerekeje muri Mali aherekejwe n’abafana-VIDEO

Imikino - 10/11/2026 8:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Amavubi yerekeje muri Mali aherekejwe n’abafana-VIDEO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yerekeje i Bamako muri Mali mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 iherekejwe na bamwe mu bafana.

Amavubi yahagarutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026. Amavubi yagiye n’indege yayo yihariye akaba ariyo mpamvu yanajyane na bamwe mu bafana bayo barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Muhawenimana Claude.

Amavubi yari yahamagaye abakinnyi 29 gusa byarangiye hasezerewe batanu ari bo Uwiyaremye Fidali, Muhire Kevin, Mugisha Yves, Ishimwe Elie Ganijuru na Mbonyumwami Taiba, hasigara abakinnyi 24.

Muri 24 ariko harimo abazasanga abandi muri Mali ari bo Bizimana Djihad ukinira CS Constantine, Mickels Joy-Lance wa Sabah FK, Biramahire Abeddy wa Al-Batin FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Mickels Joy-Slad wa Karvan na Kativa Phanuel Mabaya wa Birmingham Legion.

Amavubi azakina na Mali ku wa 13 Ugushyingo 2026 i Bamako mu mukino w’Umunsi wa gatatu w’itsinda K ubundi nyuma y’iminsi ine, ku wa 17 Ugushyingo 2026, aya makipe yongere guhura mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro.

Kugeza ubu Amavubi ni yo ayoboye iri tsinda ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2026 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania aho afite amanota 6 inganya na Mali ya kabiri.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...