Amavubi yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi babanje mu kibuga, yatangiye umukino ari yo ihererekanya neza umupira ariko ikabikorera mu kibuga cyayo.
Ku munota wa 10, Amavubi yabonye uburyo bwa mbere bwashoboraga kugira icyo butanga aho Kwizera Jojea yateye koroneri, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashyiraho umutwe ariko umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Kenya aratabara.
Kenya nayo yagiye ishaka uko yabona uburyo imbere y’izamu nk'aho Stanley Wilson Omondi yarekuye ishoti riremereye ari inyuma y’urubuga rw’amahina gusa rinyura impande y’izamu.
Ku munota wa 42, Hakizimana Adolphe wari mu izamu na myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ bakoze amakosa Ryan Wesley Ogam Rabok arekura ishoti, gusa Uwumukiza Obed ahita atabara.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yaje akora impinduka mu kibuga havamo Muhire Kevin, Uwumukiza Obedi, Biramahire Abeddy na Samuel Guellette hajyamo Byiringiro Jean Gilbert, Joy Lance Mickels, Bizimana Djihad na Hakim Hamiss.
Izi mpinduka ntacyo zahise zihindura cyane mu mukino dore ko kugera imbere y’izamu cyane byakomeje kugorana.
Amavubi yaje kongera gukora impinduka mu kibuga havamo Iradukunda Elia Tatou, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Hakizimana Adolphe hajyamo Leroy Jacques Mickels, Mbonyumwami Taiba, Niyomugabo Claude na Niyongira Patience.
Ku munota wa 68, Leroy Jacques Mickels yagerageje uburyo ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Amavubi azasubira mu kibuga akina na Mali tariki ya 11 Ugushyingo 2026 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.


Amavubi yanganyije na Kenya 0-0
